Hasohotse inoti nshya z’amafaranga y’u Rwanda 5 000 na 2 000

Bankı Nkuru y’u Rwanda (BNR) izashyira ku isoko inoti nshya y’amafaranga y’u Rwanda 5 000 n’iya 2 000, zikazatangira gukoreshwa ku itariki ya 03 Nzeli 2024.
Ni ubutumwa BNR yagejeje ku baturarwanda bose, inongeraho ko Inoti nshya ya FRW 5.000 n’iya FRW 2.000 zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, iya FRW 500, iya FRW 1.000, iya FRW 2.000 n’iya FRW 5.000, kandi zifite agaciro mu Rwanda.
Ibirango byari bisanzwe ku noti byahindutse, inoti nshya ya 5000 igaragaraho inyubako ya Kigali Convention Center ku ruhande rumwe, urundi rukagaragaraho uduseke, mu gihe inoti nshya ya 2000 iriho igishushanyo kigaragara Ikiyaga cya Kivu ku ruhande rumwe, urundi rukagaragaraho ikawa.



