Gicumbi: Abakorera n’abahahira mu gasoko ko mu Gatete barasaba kubakirwa isoko rinini

Abacurizi n’abahahira mu isoko ryo mu Gatete mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kububakira isoko risakaye kugira ngo bajye babona aho bugama imvura n’izuba banihaze mu biribwa.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bubahaye isoko byabafasha gukomeza gukora neza bakiteza imbere.
Maniranzi Goreth yagize ati: ”Imvura ituzambiriza hano nawe urabibona, iragwa tugakwira imishwaro, izuba ryaba ryinshi bamwe muri twe bagafunga bagataha ariko baramutse baduhaye isoko hano, bakarikora neza byadufasha kwiteza imbere tukagura n’ubucuruzi bwacu.”
Uyu yakomeje avuga ko muri aka gasoko ka Gatete, habamo abaguzi benshi bikaba biri mu bituma bifuza ko kakwagurwa ubundi na bo bagakomeza gukorera ahantu heza, hanini kandi hakira abantu benshi bisanzuye.
Ati: ”Hano tubona abakiliya tugacuruza ariko kuba hadakoze ntabwo hatanga umutekano w’ubucuruzi bwacu”.
Ndayishimiye Cleophas umuturage wo mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Nyamabuye uhahira muri aka gasoko asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kubaha isoko rinini rizafasha abacuruzi kwagura ubucuruzi bwabo, bityo nabo ibyo bakeneye byose bagahita babibona hafi bitagombye ko bajya mu isoko rinini rya Gicumbi ribafata nk’amasaha kurigeramo.

Ati: “Turasaba ko kariya gasoko kagurwa cyangwa hakubakwa irindi kuko dukeneye ko ibiribwa byose dukeneye twajya tubibonera hafi. Ikindi kandi urabona ko banyagirirwamo iyo imvura iguye, bafashijwe rero nabyo byaba byiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwera Parfaite, yahamirije Imvaho Nshya ko bakiriye ikibazo cyabo ndetse ko bazabishyira muri gahunda. Yavuze ko hari n’abandi baturage bo mu yindi Mirenge na bo basabye guhabwa amasoko bityo ko bahisemo gutangira kubafasha bigendanye n’uko bayakeneye.
Yagize ati: “Dufite udusoko twinshi mu Mirenge itandukanye, abaturage bagenda barema kubera ko babona abantu bahatuye babagana, gusa kubacuruzi bahariya, twavuga ko icyo ari icyifuzo cyabo twakiriye kandi dufite henshi badusabye kububakira. Ubu rero icyo turi gukora ni ukureba ngo aho dukwiriye guhera ni hehe. Ubwo rero icyifuzo cyabo turagishyira mu bindi uko ubushobozi bubonetse bizagenda bikorwa.”
Muri aka gasoko ka Gatete gaherereye mu Murenge wa Byumba, hahahiramo abaturage benshi biri no mu bituma bifuza ko kahabwa inyubako bakabona uko bakora bisanzuye n’abagahahiramo bakiyongera cyane ko hafi aho nta rindi soko rihaba.
