Manishimwe Djabel yabonye ikipe nshya muri Iraq

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umunyarwanda Manishimwe Djabel yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Naft Al-Wasat SC, avuye muri Air Force SC zombi zo muri Iraq.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Manishimwe yerekeje muri Air Force SC avuye Union Sportive de la Médina Khenchela [USMK] yo mu cyiciro cya mbere muri Algerie gusa naho ntabwo yamazemo igihe aho yerekeje muri Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Naft Al-Wasat Sports Club ni ikipe imaze igihe gito kuko yashinzwe mu 2008 ikina imyaka itatu mu Cyiciro cya Gatatu mbere yo gukina indi mu cya kabiri.

Mu mwaka w’imikino wa 2014/15 yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ndetse ikora amateka yo guhita yegukana Igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa mbere. Nyuma yaje gusubira mu Cyiciro cya Kabiri ari naho ibarizwa kugeza ubu.

Manishimwe yanyuze mu makipe menshi mu Rwanda arimo Isonga yazamukiyemo, Rayon Sports, APR FC na Mukura. Hanze y’u Rwanda yanyuze muri USM Khenchela yo muri Algeria na Air Force Club yo muri Iraq.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE