Afurika yatangiye guhabwa inkingo z’ubushita bw’inkende

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Ibihugu bikomeje gutanga doze z’inkingo z’ubushita bw’inkende mu rwego rwo kurwanya icyorezo cy’iyi ndwara muri Afurika, nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangarije ko yugarije ubuzima rusange bw’abaturage, ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri.

Inkunga nk’izo zigamije gukemura ubusumbane bukabije bwatumye ibihugu by’Afurika bitabona uburyo bwo kugera ku nkingo zakoreshejwe mu gihe cy’icyorezo cyo mu 2022.

Inkingo zitangwa zakozwe n’isosiyete yo muri Danemarke ya Bavarian Nordic cyangwa isosiyete yo mu Buyapani, KM Biologics.

Ubufaransa buzatanga doze 100,000 hashingiwe ku “bizaba bikenewe imbere mu gihugu”. Byavuzwe na Minisitiri w’ubuzima.

Ubudage nabwo buzatanga doze 100,000, zizava mu bubiko bw’igisirikare, zo gufasha guhagarika icyorezo ku gihe gito nk’uko umuvugizi wa guverinema yabivuze ku itariki ya 26 Kanama.

Guverinoma ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko yasabye guverinoma y’Ubuyapani inkunga ya doze byibura miliyoni 2 nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru rw’ubuzima kuwa kabiri. Guverinema y’Ubuyapani mbere yari yavuze ko Congo yasabye doze z’inkingo itavuze umubare wazo.

Esipanye izatanga doze 500,000 cyangwa 20% by’izo ifite mu bubiko nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabivuze ku itariki ya 27 Kanama.

Yanashishikarije Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi gusaba ibihugu byoze bigize uwo muryango gutanga 20% by’inkingo bihunitse.

Deparitoma ya Leta muri Amerika yavuze ko ku itariki ya 22 Kanama ko ishobora kuzatanga doze 50,000 z’urukingo rwa Bavarian Nordic muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, hiyongeyeho n’inkunga y’amafaranga yo gufasha kugira ngo rutangwe.

Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko ikwirakwizwa ryihuse rya virusi y’ubushita bw’inkenda muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rishobora kongera ibibazo by’ingengo y’imari ku bihugu byinshi byo mu karere, bisanganywe, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ibipimo Fitch ejo hashize ku wa Gatatu.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga ku itariki ya 27 Kanama cyavuze ko gishobora kuzatanga doze 10.000 by’urukingo rw’ubushita bw’inkende ku gihugu cya Nijeriya.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 29, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE