Nyamasheke : Umushoferi w’ikamyo yafashwe n’ibitotsi ayirenza umuhanda

Turikumwenimana Jean Paul w’imyaka 40, wari utwaye ikamyo ifite pulake RAG 799 Y, yayirengeje umuhanda ubwo yazabiranywaga n’ibitotsi avanye sima ku ruganda rwa CIMERWA ayerekeje i Kigali.
Ni impanuka yebereye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, aho iyo kamyo yisanze munsi y’umuhanda ariko ku bw’amahirwe shoferi wari uyirimo akaba ntacyo yabaye.
Umuturage wari aho byabereye yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mushoferi wari uri wenyine muri iyo kamyo, yakangutse yisanga munsi y’umuhanda ikamyo yabirindutse, avamo yakomeretse.
Ati: “Hahise haza imbangukiragutabara y’Ibitaro bya kibogora iramutwara ajya kwitabwaho n’abaganga.”
imuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yahamije iby’iyo mpanuka , avuga ko impanuka yatewe n’umunaniro ukabije w’umushoferi wamuteye gusinzira akayirenza umuhanda.
Ati: “Impanuka yatewe no kugenda nabi mu muhanda k’umushoferi, bitewe n’umunaniro ukabije yari afite, akaba yavuze ko muri uwo munaniro agatotsi kamwibye akisanga yatangiye kugonga udupoto two kumuhanda anacurangukira munsi yawo ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.”
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa n’ubundi mu Murenge wa Gihombo, Coaster yari ivuye i Karongi yerekeza i Rusizi, na yo irenze umuhanda muri metero 50, ihitana umwe 27 barimo n’umushoferi wayo barakomereka.
SP Emmanuel Kayigi yongeye kwibutsa abashoferi kujya batwara imodoka babanje kuzigenzura no kuruhuka bihagije, kubahiriza amategeko y’umuhanda no kubaha abo bawusangiye, bakagerayo amahoro.
Joseph says:
Kanama 29, 2024 at 7:24 amNibyo Koko, kuko amagara araseseka ntayorwe abashofer bajye bitwararika kdi nabakoresha babo bajye batanga umwanya wakaruhuko , murakoze
UHORANINGOGA Gilbert says:
Kanama 29, 2024 at 7:55 amNta wanga ikiruhuko ariko harigihe inyungu zumushoramali azirutisha ubuzima baba ukorera so hakagombye gutegurwa seminar ya akoresha cyane cyane bijyenga.
Paul nkurunziza says:
Kanama 30, 2024 at 7:58 pmImana ishimwe ko yarinze ubuzima bwuyu mudereva bajya bafata umwanya wokuruhuka