Sobanukirwa ingaruka zo kubika ibiribwa bishyushye mu bikoresho bya pulasitike

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Abantu benshi bakunze gukoresha ibikoresho bya pulasitike (plastic) cyangwa amasashi mu kubika amafunguro ashyushye isupu cyangwa umuceri.

Nubwo kubika amafunguro ashyushye muri ubu buryo ari byo byorohera benshi, ariko abahanga mu by’ubuzima bavuga ko atari bwiza kuko bishyira ubuzima mu kaga.

Dr Jha, inzobere mu by’ubuvuzi mu bitaro bya Lucknow’s Regency Superspeciality, avuga ko kubika amafunguro mu bikoresho bya pulasitike byatera ubwandu bw’amafunguro mu buryo butaboneshwa ijisho.

Ati: “Ugomba kwirinda kubika amafunguro ashyushye mu bikoresho bya pulasitike bishaje, bishishutse cyangwa byangiritse, kuko bishobora kwongera ibyago byo kuyanduza mu buryo butaboneshwa ijisho.”

Muri iyi nkuru urasobanukirwa ingaruka ibikoresho bya Pulasitiki byagira ku mafunguro ashyushye n’uburyo bwiza wayabikamo ntiyangirike.

1. Kurekura ikinyabutabire (Chemical) cyangiza

Amafunguro ashyushye iyo ahuye na Pulasitike (plastic), ubushyuhe bushobora gutuma ibinyabutabire bigize iyo Pulasitike bitandukana bikivanga mu mafunguro.

Pulasitike nyinshi zirimo ibinyabutabire nka BPA (Bisphenol A) na phthalate, bishobora kwinjira mu mafunguro afite ubushyuhe bwinshi.

Ibivugwa ko bitera ibibazo byinshi birimo, guhuzagurika kw’imisemburo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’imyororokere, ndetse no kwiyongera kwa kanseri zimwe.

2. Ibyago byo kuba hajyamo uburozi

Si ibikoresho byinshi bya pulasitike byakozwe mu buryo buhangana n’ubushyuhe bwo hejuru, uko bikomeza kubikwamo amafunguro ashyushye cyane biteza kuba byakwangirika cyangwa bigashishuka, ibyo bishishwa byavuyeho bikivanga kandi bigahumanya amafunguro.

Ibi kandi bituma ibinyabutabire by’ubushakashatsi, ntiburagaragaza ingaruka z’igihe kirekire kubika amafunguro ashyshye muri pulasitike bigira ku buzima ariko ubushakashatsi bw’ibanze bwerekana ingaruka zishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu, harimo kwangirika kw’imikorere y’umubiri.

3. Guhindura uburyohe n’umuhumuro mubi

Kubika amafunguro (ibiryo), ashyushye muri pulasitike bishobora kandi guhindura uburyohe n’umuhumuro wayo, bitewe no kuba ibinyabutabire bigize amafunguro byivanze n’ibigize igikoresho wayabitsemo.

Abahanga mu bijyanye no kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa batanze inama z’ibyo wakora mbere yo kubika amafunguro mu bikoresho bya pulasitike, birimo kuba ugomba kubanza ukayareka agahora, kuko bigabanya ibyago byo kwandura kw’amafunguro.

Irinde kuyapfundikiza isahashi, ushobora kubanza kubipfunika mu ikoma ukabona kubishyira muri pulasitike cyangwa ibikoresho bikozwe muri aluminum kuko ari bwo buryo bwiza.

Kugenzura ibinyabutabire bigize igikoresho cyawe ukirinda cyane kubika ibiribwa byawe mu bikoresho bigizwe n’ikinyabutabire cya BPA (Bisphenol A).

Ibi babishingiraho bavuga ko ari byiza ko umuntu yabika amafunguro ashyushye mu bikoresho bikozwe mu birahure cyangwa ibyuma bitagira umwanda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE