Raila Odinga yashimiye Perezida Kagame ushyigikiye Kandidatire ye muri AU

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 27, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umunyapolitiki Raila Amolo Odinga yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kubwo gushyigikira kandidatire ye yo kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC), aho ashobora gusimbura Moussa Faki Mahamat.

Perezida Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bashimiwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 ubwo bajyaga kumushyigikira no kumwifuriza intsinzi mu matora ateganyijwe muri Gashyantare 2025.

Perezida Kagame yahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere Gen. (Rtd.) Kabarebe James.

Abakuru b’Ibihugu bitabiriye imbonankubone barimo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, Jakaya Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Oluṣẹgun Ọbasanjọ wa Nigeria.

Yagize ati: “Ndashimira ba Perezida Ruto, Museveni, Kiir, Kagame, Ndayishimiye, Kikwete, na Obasanjo kunshyigigikira no kuntera ingabo mu bitugu mu gihe dutangiye gahunda yo kwiyamamariza kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC). Dufatanyije, dushobora kurema Afurika yuje amahoro, iteye imbere kandi yuje uburumbuke. Urugendo ruratangiye.”

Gen. (Rtd.) Kabarebe wahagarariye Perezida Kagame, yashimye ubushobozi n’ububasha bya Odinga mu kuyobora Afurika mu cyerekezo kizima nubwo yibasiwe n’ingorane zitandukanye, aharanira ubumwe, amahoro n’uburumbuke.

Yagize ati: “Raila ni umuyobozi wubashywe kandi wiyemeje kwimakaza demokarasi, iterambere n’iterambere ry’Afurika. Ubushobozi bwe bwo guhuza abantu, kwihutisha icyerekezo cy’iterambere no guhagarara ashikamye mu bihe bikomeye bimugira umukandida wihariye kuri izo nshingano.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yari yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu bari batumiwe muri iki gikorwa cyo gutangiza ukwiyamamaza ari abo muri Afurika y’Iburasirazuba uhereye kuri Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Somalia, u Burundi, u Rwanda na Sudani y’Epfo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Intebe Musalia Mudavadi, yavuze ko nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza nta kindi gisigaye mu guharanira ko Odinga yicara kuri uyu mwanya ahanganye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti Mahmoud Youssouf, Anil Kumarsingh Gayan wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ibirwa bya Maurice na Richard James Randriamandrato wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar.

Mudavadi yagize ati: “Perezida Ruto icyo azakora ni ukumenyesha Abanyakenya ariko nanone n’Umugabane wose cyangwa Umuryango Mpuzamahanga muri rusange, umukandida wemewe wa Kenya mu ihiganwa ry’uzayobora AUC nta wundi utari Raila Amolo Odinga.”

Bivugwa ko Mu itangizwa ry’ibi bikorwa byo kwiyamamaza, hanatangijwe urubuga rwatunganyijwe na Leta ya Kenya ruzarushaho kamamaza imishinga ya Odinga.

Odinga yamaze gushyiraho itsinda ry’abadipolomate b’inararibonye rigiye kumufasha guhatanirauyu mwanya, ririmo Elkanah Odembo wabaye Ambasaderi wa Kenya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo Gihuza Guverinoma mu Iterambere (IGAD) n’abandi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 27, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE