Pakistan: Abarenga 70 baguye mu bitero by’abitwaje intwaro

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 26, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Abantu barenga 70 bapfiriye mu bitero byabereye mu Ntara ya Balochistan iherereye mu Majyepfo y’u Burengerazuba bwa Pakisitani nkuko Polisi yo muri iki gihugu yabitangaje.

Intara ya Balochistan imaze igihe yibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro ndetse iki gitero cyahagabwe kibaye nyuma gato y’igitero cyagabwe mu mihanda ya gari ya moshi yo mu Ntara ya Punjab ndetse Polisi yavuze ko basanze imirambo itandatu itaramenyekana hafi y’aho igitero cyabereye ku kiraro.

Gusa byabaye nyuma gato yuko ingabo za Balochistan (Balochistan Liberation Army) ziburiye abantu kwirinda kujya muri uwo muhanda.

Polisi ndetse n’Igisirikare byavuze ko abasirikare n’abapolisi 14, ndetse n’abarwanyi 21, baguye mu mirwano nyuma y’ibitero byinshi byagabwe ku mamodoka yari mu muhanda munini i Bela, mu Karere ka Lasbela.

Naho mu kindi gitero cyabereye mu Karere ka Musakhel, abayobozi bavuze ko abasivili 23 bishwe ndetse n’imodoka 35 ziratwikwa, kandi abagabye igitero bigambye ko bakomoka muri Punjab.

Ni mu gihe  i Kalat, abantu 10 bishwe  barimo abapolisi batanu n’abasivili batanu nyuma y’igitero cyabagabweho mu muhanda.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 26, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE