U Rwanda rwashimiwe kuba intangarugero mu koroshya imigenderanire muri Afurika

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) washimye u Rwanda koroherezwa urujya n’uruza rw’abaturage by’umwihariko rukaba rwarakuyeho Visa ku baturuka mu bihugu by’Afurika.
Uwo muryango wasabye ibindi bihugu by’Afurika kwigira ku Rwanda, bikoroshya ubuhahirane hagamijwe iterambere ryabyo.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2024, mu nama y’iminsi ine yateguwe n’Umuryango w’Isoko Rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) ku bufatanye na IOM yiga ku koroshya imigenderanire mu bihugu bigeze COMESA.
Ni inama iteraniye i Kigali ihuje inzebere mu bijyanye n’umurimo n’imigenderanire y’ibihugu baturutse mu bihugu bitandukanye bigize COMESA.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubumwe bw’ibihugu n’abimukira muri IOM, Madamu Cisse Mariama yavuze ko u Rwanda ari intangarugero mu koroshya imigenderanire muri Afruka bityo ko n’ibindi bihugu bikwiye kurureberaho.
Yagize ati: “Ni ingenzi kuba ibihugu byashyiraho ingamba zoroshya imigenderanire n’ibindi. Urugero nk’u Rwanda ni iguhugu cy’intangarugero, uraza ugafata visa ugeze hano mu Rwanda, kubera iki mu bindi bihugu by’Afurika bitakingurira amarembo Abanyagurika bose, bakaza gushaka akazi n’ahandi hari amahirwe, ni ingirakamaro kuko ibicuruzwa ntabwo byacuruzwa hatari abantu.”
Mu byo IOM ivuga ko bituma imigenderanire mu bihugu itoroha, harimo ikibazo cy’umutekano muke, utuma henshi habura imirimo ndetse muri Afurika ugasanga bimwe mu bihugu bigifite inzitizi zituma abantu batoroherezwa guhahirana no kubona imirimo kuko hari benshi baburira ubuzima mu kunyura mu nzira zitewe bajya gushaka imirimo.
Mariama ati: “Ni ingirakamaro ku bihugu mu koroshya imigeranire, kuko hari abantu bapfira mu bwimukira barohama mu nyanja. Nkatwe IOM dushinzwe ibijyanye n’imigeranire n’ubwimukira, turifuza ko inzitizi zose zibuza abantu kuri uyu mugabane kwisanzura zavaho. Tugafasha urubyiruko rwacu muri Afurika gushakira imirimo muri Afurika aho kwishyira mu kaga, bambuka inyanya bagiye gushaka amahirwe y’akazi ku yindi migabane.”
Ku rundi ruhande mu 2023, raporo yiswe ‘Africa Visa Openness Index’ yateguwe na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), yerekanye ko u Rwanda, Gambia, Seychelles na Bénin byaje imbere ku rutonde rw’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika byorohereza abashaka icyemezo cyemerera umuntu kuba by’agateganyo mu kindi gihugu, kizwi nka ‘Visa’.
Iyi raporo yagaragaje ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba mu 2016 rwarahaye Visa Abanyafurika 90%, naho 10% basigaye rubakira rutazibasabye hashingiwe ku bufatanye rufitanye n’ibihugu byabo.
Ibikubiye muri iyi raporo byashimangiye ubutumwa Perezida Paul Kagame, yahaye abari bitabiriye inama mpuzamahanga y’ubukerarugendo yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2023.
Hari tariki ya 2 Ugushyingo 2023, Perezida Kagame yibutsa ko buri Munyafurika ushaka kuza mu Rwanda ko nta ‘Visa’ asabwa.
Yagize ati: “Umunyafurika wese yafata indege, akaza mu Rwanda buri uko abishatse kandi ntabwo azishyura ikintu na kimwe kugira ngo yinjire mu gihugu cyacu.”
Mu ngingo abitabiriye iyo nama ya COMESA, i Kigali barimo kuganiraho harimo ijyanye n’itegeko ryashyizweho mu 2001 rigamije koroshya imigenderanire y’ibihugu bigize uwo muryango ariko ibyinshi muri byo bikaba bitararisinya ngo biraryemeze.
Ni itegeko u Rwanda rumaze imyaka 20 rushyizeho umukono kuko rwarisinye mu 2004.
Umujyanama Mukuru mu bya Tikiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Dr Kabayiza Alexis, yavuze ko korohereza urujya n’uruza byafashije igihugu mu iterambere.
Yagize ati: “Byanongereye n’abantu baza mu gihugu cyacu, mu buryo bw’ubukerarugendo ariko no gusura u Rwanda. Habaho urwego rw’ishoramari ruzamutse. Iyo abantu baza ntabwo biba ari ugusura babona n’amahirwe mu gihugu ku buryo abishimiye gukorera mu gihugu bakashora imari.”
Mu bihugu 21 bigize COMESA uretse u Rwanda rwasinye itegeko ryoroshya ubuhahirane, ibindi byaryemeje harimo Burundi, Kenya, na Zambia.
Ni mu gihe ibihugu bya COMESA byakuriyeho Visa abaturage b’ibindi bihugu bigize uwo muryango ari Mauritius, Seychelles na Rwanda.
Umunyabanga Mukuru wungirije wa COMESA Amb Dr Mohamed Kadah, yavuze ko iyi nama y’iminsi ine ari umwanya mwiza wo kwisuzuma ngo ibihugu bigize uwo muryango wa bikemure ibibazo bikibangamiye urujya n’uruza rw’ababituye.
Ati: “Hari ibibazo bijyanye n’umutekano, ibijyanye n’ubukungu aho abantu bakirwana no kubona akazi, hari serivisi zidatangwa neza nk’izijyanye n’amashuri, ubuzima n’ibindi, turarebera hamwe uko twabikemura.”
Iyi nama ya COMESA yatangiye kuri uyu wa 26 izageza tariki ya 29 Kanama 2024, igamije konoza urujya n’uruhurza muri COMESA, ikazakurikirwa n’iy’abaminisitiri b’ubucuruzi mu bihugu bigize uwo muryango.
Kugeza ubu Umuryango wa COMESA ugizwe n’ibihugu 21 bituwe n’abaturage basaba miliyoni 600 rikaba ari isoko ry’ubucuruzi bwagutse ku mugabane w’Afurika nk’uko IOM ibitangaza.
Imibare y’abimukira ku Isi bajya gushaka akazi igenda yiyongera mu 2010 bari miliyoni 5,7 bagera kuri 9,6 mu 2019.





