Ibiro by’imishinga ya Denmark mu Rwanda bigiye guhindurwamo Ambasade

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 26, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Guverinoma ya Denmark yatangaje ko ifite gahunda yo gufata ibiro by’imishinga ifite i Kigali mu Rwanda, ikabihinduramo Ambasade yuzuye.

Ni amakuru mashya yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2024, mu rwego rwo kurushaho kwagura imikoranire n’ibihugu by’Afurika, nyuma yo gutangaza ko yafunze Ambasade zayo muri Mali no muri Burkina Faso.

Impamvu icyo gihugu cyafunze Ambasade zacyo muri Mali na Burkina Faso biterwa na za kudeta zivuza ubuhuha zakomeje kubangamira imikorere inoze y’icyo gihugu muri ako Karere ka Sahel.

Ni muri urwo rwego, uretse u Rwanda igiyemo gufunguramo Ambasade hari n’ibindi bihugu birimo Senegal, Tunisia kugira ngo yongere imikoranire y’ibihugu by’Afurika, bikiyongera kuri Misiri, Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria na Ghana.

Nyuma yo gufunga izo Ambasade mu Karere ka Sahel hari umwe muri abo ba Ambasaderi ushobora kuzoherezwa guhagararira Igihugu cye mu Rwanda no muri Senegal cyangwa Tunisia.

Ambasade zafunzwe muri Mali na Burkina Faso nyuma y’aho byumvikanye ko ibyo bihugu byitabaje abacanshuro ba Wagner bo mu Burusiya kugira ngo bashyigikire imbaraga za Leta za gisirikare kuva ubuyobozi bwa gisirikare bwafata ubutegetsi mu mwaka wa 2020 na 2023 muri ibyo bihugu.

Denmark ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byagabanyije umubano na Leta ya Mali na Burkina Faso.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ubuyobozi bwa gisirikare bwa Mali bwategetse Ambasaderi wa Suwede kuva mu gihugu nyuma y’aho umwe muri ba Minisitiri ba Suwede anenze ubufasha Mali ikomeje guha u Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Denmark Lars Lokke Rasmussen yavuze ko kongera gusuganya iby’ingenzi bikwiye kwitabwaho muri Afurika, ari intambwe ije nyuma y’uko igihugu cye ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) biyemeje kuba abafatanyabikorwa b’imena b’Afurika.

Ati: “Dufite inyungu zigaragara mu bihugu by’Afurika bikomeje kwimakaza imikoranire myiza natwe bitegura iterambere duhuriyeho mu gihe kizaza. Tugomba kubagaragariza ko hari byinshi dutanga kimwe n’u Bushinwa cyangwa u Burusiya bikomeje kongera imikorere yabyo ku mugabane.”

Gahunda ya Denmark mu Rwanda izibanda ku kongera ingano y’ubucuruzi bukorwa hagati yayo n’ibihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda ndetse n’imishinga yo gukwirakwiza amazi mu baturage.

Mu myaka iri imbere, Denmark irateganya gutanga miliyoni 150 z’amadokari y’Amerika mu gushyigikira gahunda z’amazi meza muri Afurika, aho hafi icya kabiri cyayo kizatangwa mu mwaka utaha wa 2025.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 26, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Nsegiyumva isiraheri says:
Kanama 27, 2024 at 2:07 pm

Kureba amanota

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE