Bweyeye: Hegitari zirenga 10 z’umukandara wa Nyungwe zafashwe n’inkongi y’umuriro

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 24, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Mu Mudugudu wa Nyabigoma, Akagari ka Murwa, Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi haravugwa inkongi y’umuriro yafashe umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’amashyamba y’abaturage awegereye, hagashya ahangana na  hegitari  zirenga 10.

Umuturage uhaturiye wahaye amakuru Imvaho Nshya, yayibwiye ko iyo nkongi yatangiriye mu mirima y’abaturage iri hafi y’amashyamba yabo, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 22 Kanama 2024, ikomereza mu mashyamba y’abaturage, ifata umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, icyakora kuko ari munsi y’umuhanda, ku bw’amahirwe umuriro ntiwafata Nyungwe.

Ati: “Twatangiye kuwuzimya saa kumi n’imwe z’umugoroba n’abaturage hafi ya bose b’Akagari ka Murwa, tugeza mu ma saa moya z’ijoro dutaha tugira ngo twawuzimije wose. Bigeze mu ma saa saba z’amanywa zo ku wa 5 tariki 23 Kanama, tubona noneho ku mukandara wa Nyungwe umuriro ubaye mwinshi cyane dusubira kuzimya, burinda bwira ucyaka watunaniye, wazimye burundu uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama.’’

Avuga ko icyateye iyo nkongi n’ubu kitaramenyekana, ko abaturage, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bihutiye kuzimya, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane icyaba cyabiteye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel yemeje ayo makuru, avuga ko hahiye hegitari zirenga 10.

Ati: “Ahahiye hose hamwe n’amashyamba y’abaturage ni hegitari zirenga 10 ariko ni ukugereranya kuko tutapimye n’ibikoresho byabugenewe ngo tumenye neza neza hegitari zahiye uko zingana.

Amashyamba y’abaturage 5 ni yo yahiye, kugeza ubu icyateye inkongi ntikiramenyekana,iperereza rirakomeje. Umuriro nubwo wari ufite ingufu, ku bw’amahirwe twabashije kuwuhashya utaragera kuri Nyungwe, wari ukiri muri icyo gice cyo munsi y’umuhanda.’’

Umwaka ushize, hegitari 128,4 za Pariki y’I gihugu ya Nyungwe,mu gice cy’Umurenge wa Bweyeye zibasiwe n’inkongi y’umuriro. Hari hashize ukwezi kumwe ubuyobozi bw’iyo Pariki buganiriye n’abaturage b’Umurenge wa Bweyeye, mu bukangurambaga bwo kwirinda inkongi muri iyi Pariki, aho bari bashimwe ko kugeza icyo gihe nta nkongi y’umuriro yari yongeye kuhavugwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Ndamyimana, yavuze ko mu bihe nk’ibi by’impeshyi hari igihe hagaragara inkongi z’umuriro, zitewe ahanini n’uburangare bw’abaturage bashobora kuhanyuza nk’ibishirira, abanywa itabi, cyangwa hagira urasa nk’umwambi w’ikibiriti akaba yakongeza ibyatsi atabizi bigafata ishyamba ryose.

Yongeye gusaba abaturage kwirinda inkongi nk’uko yari yabibasabye muri ubwo bukangurambaga, avuga ko kugeza ubu bagishakisha uwaba yatwitse ahahiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 24, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE