NST2:  Ibyoherezwa mu mahanga bizava ku 3,5$ bigere kuri 7,3$

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Gahunda ya 2 y’ Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029) izita ku nkingi eshanu z’ingenzi harimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira n’imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry’uburezi no kuzamura imitangire ya serivisi nziza.

Ni ibyatangajwe mu Nama y’Abaminisitiri ya mbere iteranye muri manda nshya y’imyaka itanu yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, hatangajwe ko ibyoherezwa mu mahanga bizikuba kabiri bikava kuri miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika (3,5$) bigere kuri miliyari 7,3 z’amadolari y’Amerika (7,3$). Bizagerwaho hongererwa agaciro ibikomoka ku buhinzi, no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Naho ishoramari ritari irya Leta rizikuba kabiri rive ku madolari y’Amerika miliyari 2,2 rigere kuri miliyari 4,6 z’amadolari y’Amerika mu 2029.

Ububanyi n’amahanga muri manda y’imyaka 5 iri imbere, Guverinoma yiyemeje ko ubuhahirane mpuzamahanga buzashyirwamo imbaraga ngo hanabeho ubucuruzi n’amahirwe y’ishoramari byafasha mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Mu rwego rwo guhanga imirimo, Guverinoma yiyemeje ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 kandi buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya ibihumbi 250.

Ubuhinzi n’Ubworozi ni urwego ruzakora mu buryo buteye imbere bwa kinyamwuga aho ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwakaUmusaruro uzazamuka kurenga 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no gukoresha inyongeramusaruro.
Byose bikazakorwa hagenderewe guhaza amasoko.

Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bizatezwa imbere birusheho gushyigikorwa ndetse bizatange imirimo bityo bizamure ubukungu binyuze mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubuhinzi na serivisi.

Mu rwego rw’ubuzima hazarushaho kunozwa serivisi, umubare w’abakora muri urwo rwego bazikuba kane ndetse hanarusheho kunozwa serivisi zihabwa abagore batwite n’abana.

Mu 2029 kandi biteganyijwe ko buri rugo, ishuri n’ibitaro bizaba bifite amashanyarazi n’amazi meza.

Hazashyirwa imbaraga kandi mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira rizagera kuri 15% rivuye kuri 33%.

Imirire izarushaho kunozwa hanarwanywe igwingira

Mu rwego rw’ubukerarugendo, umusaruro ubukomokaho uzikuba kabiri kandi u Rwanda bizaruhesha kuba ku isonga mu kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa bizishamikiyeho.

Hazanashyirwaho indangamuntu y’ikoranabuhanga izafasha abaturage bose koroherwa no kubona serivisi za Guverinoma binyuze muburyo bw’ikoranabuhanga, ndetse mu 2029 serivisi zose za Guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri NST2, biteganyijwe ko umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke uziyongera ukava kuri 35% ukagera kuri 65%, uburezi bw’umwana bukitabwaho guhera akiri muto.

Hazanazamurwa umubare w’abiga amasomo y’ikoranabuhanga bahabwe ubumenyi n’ibikoresho, kandi abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Amashuri y’icyitegererezo y’imyuga azashyirwamo ingufu hagamijwe ko atanga ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Amashuri y’imyuga azatanga ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE