Isheja yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBA

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Itangazo ry’ibyemezo y’inama y’Amanisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, rivuga ko Sandrine Isheja Butera yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBA. Ni mu gihe Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yavanywe ku mirimo.

Sandrine Isheja Butera ni umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange ku bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda birimo Radio Salus, Isango Star na Kiss FM Rwanda mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro.

Azwiho kuyobora ibirori bitandukanye ku rwego rw’igihugu ndetse n’ibyitabirwa n’abiyubashye ndetse ni we wari unakuriye akanama nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Sandrine yize itangazamakuru n’itumanaho asoza amashuri ye mu mwaka wa 2012.

Yatangiye gukora umwuga we w’itangazamakuru mu 2008 kuri radiyo Salus ya Kaminuza y’u Rwanda. Yigeze gutangaza ko mu buzima bwe akunda abantu bamusetsa cyane ariko akanga abanebwe cyangwa abantu bamubeshya.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE