Rayon Sports yanganyije n’Amagaju y’abakinnyi 10

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Rayon Sports yanganyije n’Amagaju FC y’abakinnyi 10 ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona, uba umukino wa kabiri wikurikiranya itabona amanota atatu muri shampiyona ya 2024/25.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon Sports yasabwaga gutsinda uyu mukino nyuma yo kunganya na Marines FC 0-0 ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane harimo umupira Kevin yazamukanye awuha Elenga Kanga acenze ab’inyuma b’Amagaju bakiza izamu nabi umupira usanga Ishimwe Fiston, wateye ishoti umupira ujya hanze.

Ku munota wa 19, Rayon Sports yahushije igitego kidahushwa ku mupira Omborenga yaterekeye Rukundo Abdulrahim Paplay, gusa uyu wari imbere y’izamu wenyine ateye n’umutwe umupira ujya hanze.

Iyi kipe ya Robertinho yakomeje gukina neza binyuze muri Paplay wari wagoye cyane ikipe yahozemo.

Ku munota wa 35, Amagaju yatangiye kwinjira mu mukino harimo uburyo bwabonetse ku mupira wahawe Masudi Narcisse ku ruhande rw’ibumoso, ashatse kuwuterekera Malanda wari mu rubuga rw’amahina ariko Nsabimana Aimable arahagoboka akiza izamu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri.

Ku munota wa 45+3 Rayon Sports yafunguye izamu kuri koruneri yatewe na Muhire Kevin umupira usanga Nsabimana Aimable mu rubuga rw’amahina ashyira umupira mu nshundura n’umutwe.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gusatira harimo uburyo Muhire Kevin yabonye ku mupira yahawe na Elenga ashatse gushyira mu izamu Tuyishime Emmanuel arahagoboka.

Ku munota wa 59, Amagaju yakoze impinduka maze Sebagenzi Cyrille na Malanda Destin bahaye umwanya Nkurunziza Seth na Rachid.

İzi mpinduka zatumye Amagaju arushaho gusatira izamu rya Rayon Sports anyuze ku ruhande rw’iburyo rwakoraga cyane.

Ku munota wa 71 Amagaju yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Rachid Mapoli ku  mupira mwiza yaterekewe na Saidi, maze uyu mukinnyi winjiye mu kibuga asimbuye atera ishoti rikomeye mu izamu Patient ntiyashobora kuwugarura.

Nyuma yo kwishyurwa igitego Rayon Sports yongeye gusatira izamu ry’Amagagu ariko ba myugariro bakomeza guhagara neza.

Ku munota 76, Amagaju yakoze (count attack/ Contre attaque) ku mupira wazamukanywe na Mapoli Rachid asigarana na Nsabimana Aimable, ashatse kumunyuraho uyu myugariro wa Rayon Sports aramwitambika arawumwambura.

Ku munota wa 86, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Adama Bagayogo winjiye mu kibuga asimbuye, arekura ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira uruhukira mu nshundura.

Ku munota wa 88, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya Gatatu ku mupira mwiza Adama Bagayogo yaterekeye Iraguha Hadji uyu awuteye ujya hanze cyane.

Ku munota wa 89, kapiteni w’Amagaju Masudi Narcisse yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa akoreye Ishimwe Fiston

Iba ibyaye umutuku asohoka mu kibuga.

Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera.

Ku munota wa 90+1, Rayon Sports yahushije igitego nyuma yaho Muhire Kevin acenze ab’inyuma b’Amagaju ashyira umupira mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Clement akiza izamu.

Ku munota 90+2, Amagaju y’abakinnyi 10 yabonye igitego cya kabiri kuri Coup Franc maze Iragire Saidi ashyira umupira ku mutwe ujya mu rushundura.

Ku munota 90+4, Amagaju yahushije igitego kidahushwa nyuma yaho

Mapoli Rachid acenze ab’inyuma bose ba Rayon Sports barimo myugariro Omar Gning, asigarana n’umunyezamu Patient wenyine, ariko na we ashaka kumucenga maze uyu munyezamu awukoraho akiza izamu.

Umukino warangiye Rayon Sports inganyije n’Amagaju ibitego 2-2, yuzuza umukino wa kabiri wikurikiranya nta ntsinzi ibona muri shampiyona ya 2024/25.

Abakinnyi 11 babajemo ku mpande zombi

Rayon Sports: Patient Ndkuriyo, Muhire Kevin, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Niyonzima Olivier Sefu, Ishimwe Fiston, Rukundi Abdulrahim, Aziz Bassane, Omar Gning na Elenga Kanga.

Amagaju FC: Twagirumukiza Clement, Masudi Narcisse, Bizimana Iptihadji, Ndayishimiye Edouard, Tuyishime Emmanuel, Matumona Abdel Wakonda, Dusabe Jean Claude, Sebagenzi Cyrille, Useni Kiza Seraphin, Malanda Destin Exauce na Iragire Saidi.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Ama says:
Kanama 23, 2024 at 10:02 pm

Ariko Mumenyeko Tutatsinzwe Ahubwo Twaguye Miswi .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE