Nigeria: Abantu 10 bishwe n’abitwaje intwaro

Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro kahitanye abantu 10 mu gitero kabagabyeho mu Majyaruguru ya Nigeria.
Utu dutsiko twitwaje imbunda dukunze kugaba ibitero mu baturage bo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu aho bashimuta abahinzi, abanyeshuri ndetse n’abamotari kugira ngo babone uko basaba indishyi ngo babarekure.
Ku wa 22 Kanama 2024 abaturage babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko abantu bitwaje imbunda bagabye igitero ku bahinzi bamwe bo mu gace ka Allawa nubwo inzego za Leta ntacyo ziratangaza kuri ubu bwicanyi.