Sudan: Icyorezo cya kolera gikomeje guhitana benshi imbaga

Sudani ikomeje guterwa inkeke n’ikwirakwira ry’icyorezo cya kolera aho umwaka ubaye uwa kabiri ihanganye na cyo, ndetse hari ubwo ko gishobora kwiyongera mu duce turimo ubucucike bw’abaturage.
Mu kwezi gushize habaruwe abagera kuri 28 cyahitanye ndetse hari ubwoba ko bitewe n’imvura nyinshi yateje umwuzure wakuye benshi mu byabo abacumbikiwe bashobora kwibasirwa na cyo bikabije.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Sudani Dr Shible Sahbani, yatangarije ikinyamakuru Reuters kuri uyu wa Gatanu ko kuva bakwibasirwa n’ibiza ku ya 22 Nyakanga, hagaragaye abantu 658 banduye kolera mu Ntara eshanu zitandukanye muri iki gihugu.
Sahbani yavuze ko imyuzure yangije ibikorwa remezo ndetse abangana na 4.3% bahasiga ubuzima kandi ko abagera ku 200.000 bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo.