Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byazamutse ku kigero cya 5.1%

Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024, ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byiyongereye ku kigero cya 5,1 bivuye ku bwiyongere bwa 4,7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda buvuga ko ubu bwiyongere bw’ibiciro bukomeje kuba mu mpuzandengo yemewe, ariko ngo ubwiyongere buturuka ahanini ku izambuka ry’ibicuruzwa na serivisi.
Guverineri wa BNR Rwangombwa John yagize ati: “Ahanini byatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, cyane cyane ku giciro cy’imodoka ziyongereye, hakazaho n’igabanyuka ry’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda. Ariko na none nk’uko mubyibuka, ikurwaho rya nkunganire ya Leta mu bwikorezi byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka byagize ingaruka.”
Nk’uko nanone bimeze ku isoko mpuzamahanga, ibiciro by’ingufu byariyongereye biva kuri 2,7% bigera kuri 4,5%.
Gusa ku rundi ruhande Rwangombwa yatangaje ko ibiciro by’ibiribwa byagabanyutse bikava kuri 2,5% bikagera kuri 1,6%.
Ati: “Muri rusange tuwizera ko izamuka ry’ibiciro rizakomeza kuba ku kigero cya 5% haba muri uyu mwaka wa 2024 n’uwa 2025. Gusa haracyariho imbogamizi z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse n’ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine hamwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zishobora kugira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi w’ahazaza.”
Guverineri Rwangombwa yashimangiye ko mu gihembwe cya kabiri, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera ku rwego rushimishije.
Gusa yavuze ko ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 6,4% mu gihe ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 0,9%.
Icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibihatumiza cyiyongereye ku kigero cya 9.5%. Igabanyuka ry’ibyoherezwa mu mahanga ryatewe ahanini n’igabanyuka ry’ikawa y’u Rwanda yoherejwe hanze, haba mu ngano ndetse nm’umusaruro wagiye hasi.
Ati: “Nanone kandi twabonye igabanyuka ku isoko ry’ibiribwa twohereza hanze biguzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP). Ibyinjizwa mu mahanga byibandwaho ni ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ibindi bicuruzwa ngengabukungu.
Ku rundi ruhande, BNR yatangaje ko yagabanyije inyungu fatizo iheraho inguzanyo ku mabanki igera kuri 6,5% ivuye kuri 7% yagiyeho mu gihembwe gishize.
Iri gabanyuka ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, n’itangazamakuru cyasobanuriwemo Umwanzuro w’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’Ishusho y’Urwego rw’Imari.
Guverineri Rwangombwa yavuze ko byatewe n’uko ibiciro ku masoko biri ku rwego rwiza kuko muri uyu mwaka izamuka ryabyo ritazarenga 5%.
Ati “Twari twabizamuye mu myaka ibiri ishize kubera ibibazo by’ibiciro ku masoko twabonaga umuvuduko ukabije. Ubu rero kubera ko wagabanyutse uri aho twifuza twasanze ari ngombwa ko dukomeza kumanura uru rwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu.”
Muri rusange, BNR isobanura ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho ugereranyije n’ibibazo biri hirya no hino ku Isi bikomeje guhungabanya ubukungu bwayo.