Ngoma: Ubuvumvu bwa kijyambere bwakubye inshuro 10 ayo binjiza mu buki

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bagize Koperative Twisungane bo mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, barishimira ko gukora ubuvumvu mu buryo bwa kijyambere byakubye ibshuro 10 umusaruro w’ubuki n’amafaranga bubinjiriza.
Abo banyamuryango bavuga ko kuri ubu babonye umusarura ww’ibilo 200 bakinjiza amafaranga y’u Rwanda arenga 800 000, mu gihe babukora mu buryo bwa gakondo babona ga ibilo 18 ku gihembwe bakabona amafaranga y’u Rwanda atageze ku 80 000.
Koperative Twisungane igizwe n’abantu bafite ubumuga ndetse n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga.
Yatangiye mu mwaka wa 2022, igizwe nabanyamuryango 60 biturutse ku gitekerezo cyo kwishyira hamwe bashaka imishinga ibyara inyungu, kwikura mu bwigunge no kwibona mu bandi bagamije kwiteza imbere no gukorera ku ntego.
Tisi Xaveline, umwe mu bagize Koperative, avuga ko nk’abantu bafite ubumuga batekereje umushinga wo korora inzuki kubera ko utagorana mu kuzitaho no kuzishakira ibizutunga kuko zitungwa n’ibyo zikura mu burabyo bw’ibiti bikikije aho ziba zihagitse.
Kimwe n’abandi banyamuryango bagize koperative, avuga ko ubushobozi bari bafite bwatumye batangirana ubuvumvu bukorwa mu buryo bwa gakondo bujyanye n’amikoro bari bafite.
Icyo gihe ku gihembwe babonaga umusaruro muke ungana n’ibilo bitarenze 18mu gihe cy’amezi atandatu bituma bahura n’ibihombo ndetse ntibagire amafaranga babona.
Mirimo Darmian yagize ati: ”Mu mitiba hinjiragamo ibyonnyi birimo imbeba nibinyugunyugu, nibindi bigatuma inzuki zigenda zidatanze umusaruro. Byaduteye ibihombo twumva twahagarika ibyo turimo gukora.”
Mutoni Donatha na we ati: ”Twahuye n’ibihombo kubera gukora ubuvumvu bwa gakondo kuko nta buki twigeze tubona cyangwa amafaranga.
Imizinga twari dufite ntiyamaragamo inzuki igihe kuko inyinshi zahitaga zigenda bigatuma tutabona ubuki.
Nyuma yo gukora ubuvumvu bwa gakondo mu gihe kigera ku mwaka hafi ku myaka ibiri batabona umusaruro uhagije, mu kwezi kwa Mutarama 2024 Akarere kabateye inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Bahise nagura ubutaka bwo gukoreraho ubuvumvu ndetse bafashwa no kubona imizinga 20 ya kijyambere igezweho n’inzuki.
Kuri ubu barishimira ko mu gihe kingana n’amezi atandatu babonye umusaruro ungana n’ibilo 200 ndetse bakaba bafite intego yo kurushaho kuzamura umusaruro w’ubuki babona ku gihembwe.
Perezida wa Koperative Nyirahirwa Agnes, yagize ati: ”Inkunga twahawe yadufashije kugura ikibanza no kubaka inzu yo gushyiramo imizinga ku buryo byadufashije gushyiramo inzuki zirahaguma. Ni mu gihe mbere twakoreraga mu kibanza cy’umunyamuryango ndetse ari ku nzira ku buryo zashoboraga no guteza ibibazo ku bantu bari hafi aho.”
Yakomeje agira ati: ”Turashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwita ku bantu bose ndetse bagahabwa amahirwe yo kwiteza imbere kuko mbere dusarura ubuki buke twumvaga ducitse intege ndetse tugiye ku bireka ariko ubuyobozi butugarurira icyezere. Ubu buri munyamuryango agiye kujya abona inyungu ivuye kuri uyu musaruro ufatika.”
Ubuyobozi bwa Koperative Twisungane butangaza ko bufite intego yo kongera imizinga igezweho mu rwego rwo kurushaho kuzamura umusaruro wubuki ndetse ukabagirira umumaro bagateza imbere abanyamuryango.
Kuri ubu Koperative Twisungane igizwe n’abanyamuryango 40 bagizwe n’abagore 26 ndetse nabagabo 14.
Iyi koperative kandi ihurira ku bikorwa bindi birimo kwizigama no kugurizanya mu rwego rwo kurushaho kuzamura no guteza imbere imibereh’o yabantu bafite ubumuga.

