Abasengeye i Kibeho bashyigikiye Perezida Kagame wahagurukiye akajagari mu nsengero

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bagiye gusengera i Kibeho ku wa Kane tariki 15 Kanama 2024, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Assomption) ku bakristu gatolika, bagaragaje ko bashyigikiye icyemezo cyo guca akajagari mu gusenga.

Bashyigikiye kuba Perezida Paul Kagame, ari guca akajagari mu bikorwa byo gusenga, kugira ngo bitabangamira uburenganzira umutekano ubuzima hamwe n’imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Shumbusho Emmanuel, umwe mu baje gusengera i Kibeho aturutse mu Karere ka Musanze, ashimira Perezida Kagame, uhora atekereza igifitiye Abanyarwanda akamaro, ku buryo kuri ubu ari guca akajagari mu misengere y’Abanyarwanda.

Ati: “Reka nkubwize ukuri jyewe Perezida wa Repubulika ibyo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko narabyumvaga ndikuza hano i Kibeho, ariko njyewe ndagaruka ku kijyanye n’insengero hamwe no gusenga kwacu kwa buri munsi nkuko yabigarutseho.”

Yongeyeho ati: “N’ukuri jyewe ndamushima cyane kuko nabonaga uburyo abakirisitu twataye umutwe tuwuteshejwe na bamwe mu bihayimana baducisha hirya no hino, nkumva birandenze. Mu nzu habaye urusengero, mu murima habaye urusengero, mu mashuri habaye urusengero, rwose  Perezida ndamushimira kandi ndamushyigikiye mu guca akajagari mu nsengero no mu masengesho.”

Izabayo Marcelline waturutse mu Karere ka Rusizi, avuga ko ubusanzwe Perezida wa Kagame amukunda ndetse akamushimira ko yita ku Banyarwanda by’umwihariko abagore, ariko kuri iyi nshuro amushimira by’akarusho kuko ibyo abandi bayobozi batinya gukora ngo bakure akajagari mu masengesho no mu nsengero we yatangiye kubikora.

Aragira ati: “Umva iwacu turi abantu barindwi ariko twese dusengera mu madini no munsengero zitandukanye. Nk’ubu njyewe na Papa turi abagatolika, mama muri ADEPR, mukuru wanjye sinzi abandi bantu basengana bashinze amateraniro ya nimugoroba. Tumubona ku manywa, naho musaza wanjye mukuru asengera mu Bahamya ba Yehova mu gihe murumuna wanjye we asengera mu rusengero rwo kwa Komeza, hafi y’ikiyaga cya Kivu.”

Yakomeje ashomangira ko akajagari mu misengere gatuma abantu batatana mu mikorere no mu mitekerereze, bikaba bigora no gushakira iterambere ry’umuryango bafatanyije.

Ati: “Rero urumva kubera akajagari mu gusenga tubaho mu muryango dutatanye ku buryo gushimira Perezida wacu Nyakubahwa Paul Kagame ari ingenzi kubera ko arimo guca akajagari mu masengesho no munsengero. Kandi urumva ko ako kajagari ariko katumye dutatana nk’umuryango.”

Abagiye kwizihiriza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya i Kibeho, babigarutseho nyuma y’ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda abihanangiriza kureka gukomeza kurindagizwa n’abitwikira Imana bagamije kubayobya no kubambura utwabo.

Muri iryo jambo, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyagiye kigarukwaho hirya no hino cy’insengero ziri gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa, aho ubu izafunzwe zisaga ibihumbi bitandatu.

 Perezia ashimangira ko ari ngombwa ko bikorwa, ndetse anasaba abanyamadini usanga bihererana Abanyarwanda, bakabayobya atari byo, ndetse ko ababikora bagamije guhombya Abanyarwanda bazajya babibazwa.

Perezida Kagame yagize ati: “Hari ibyo twari tumenyereye hari bamwe twavutse tunashaje turabisanga. Ibyo ntabwo nzirirwa njya kubibaza nubwo naba hari bimwe ntemera, nta mpaka najya cyangwa nta rubanza najyamo, ndabyihorera bikamera uko.  Ariko ibindi by’amafuti bidusanga hano mwebwe abantu bakuze, bazima, abantu bafite ibyo munyuzemo, umuntu akaza akarindagiza Igihugu cyose, agafata Igihugu akakigira ingwate namwe mukarindagira mugakurikira?…”

Perezida Kagame yavuze ko nta kajagari akeneye mu nzego izo ari zo zose z’ubuzima bw’Abanyarwanda, cyane ko ahari nk’Intumwa y’Imana kugira ngo arenganure ubwoko bwayo.

Gahunda y’ubugenzuzi imaze igihe kirenga ukwezi ikorwa, hagamijwe kurushaho kunoza umutekano n’umutuzo w’aho abantu basengera.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE