Abagore n’abakobwa bakoze imenyerezamwuga mu Nzego z’ibanze bishimiye gutinyuka

Bamwe mu bagore n’abakobwa, by’umwihariko abarangije amashuri makuru na za kaminuza, bavuga ko imenyerezamwuga ryabafashije gutinyuka gukora mu Nzego z’ibanze kuko mbere bumvaga atari ibyabo.
Ni gahunda yagenewe abakobwa n’abagore itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), hagamijwe kuziba icyuho kikigaragara mu mubare w’abagore n’abakobwa bari mu Nzego z’ibanze.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 mu muhango wo gusoza icyiciro cya kane cy’imenyerezamwuga ku bakobwa n’abagore bari barimazemo amezi atandatu.
Iryamukuru Angelique, umwe mu basoje iyi gahunda, avuga ko bayungukiyemo byinshi birimo kwitinyuka kandi ko biteguye kubibyaza umusaruro.
Yagize ati: “Iyi gahunda yantinyuye gukora mu Nzego z’ibanze, ubundi nabonaga atari ibyanjye nk’umukobwa kubera ko rimwe na rimwe uba utazi uko ibintu bikorwa. Ariko muri aya mezi atandatu byandemyemo icyizere cyo kumva ko nanjye nshoboye ndetse nkaba na nakora neza kurushaho, kuko hari ibyuho bihari. Nshishikariza n’abandi bakobwa n’abagore gutinyuka gukora mu Nzego z’ibanze kuko Igihugu nticyatera imbere umugore cyangwa umukobwa asigaye inyuma.”
Niyotwizera Edithe yongeraho ko gushyira mu ngiro ibyo yari azi byarushijeho kumwungura ubumenyi bushya n’ubunararibonye.
Ati: “Nakoreye mu buhinzi, hari byinshi nari narize mu ishuri ariko ntarigeze mbishyira mu ngiro, kujya aho bikorerwa nkakurikirana uko bikorwa byaramfashije cyane. Namenye uburyo nabasha kuganiriza umuturage akaba yabasha kugera ku musaruro ushimishije cyane akoranye n’abandi mu makoperative, guhingira hamwe, guhuza ubutaka n’ibindi. Kandi nahungukiye ko kuba inshuti cyane y’umuturage mbere yo kugira icyo umubwira bigufasha kumuha ubutumwa agenewe neza kandi akabwumva atakugoye.”
Abahuguwe bavuga ko igihe cy’amezi atandatu cy’imenyerezamwuga kiba ari kigufi ugereranyije n’ibyo baba bagikeneye kunguka, bakifuza ko cyazongerwa kugira ngo uwimenyereza ajye ahakura ubumenyi buhagije.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Batamuriza Mireille, yabashimiye anabasaba gukomeza kuba hafi y’aho bakoreye kugira ngo bajye bamenya amakuru.
Yagize ati: “Reka mbashimire ishyaka n’umuhate mwagaragaje, ntabwo twavuga ko mu Nzego z’ibanze ari ahantu horoshye, rero ntimugende ngo mwibagirwe. Byaba ari igihombo kubabura mu Nzego z’ibanze kuko mu nzego zifata ibyemezo ho 30% irubahirijwe hasigaye mu Nzego z’ibanze.”
Ubuyobozi bwa RALGA buvuga ko gahunda y’imenyerezamwuga yetekerejweho kubera icyuho cy’abakobwa n’abagore cyagaragaraga mu miyoboerere y’Inzego z’ibanze.
Gusa ngo kuva yatangira, iyi gahunda yatanze umusaruro kuko bamwe babonye akazi muri izo nzego hakaba hari na bamwe bamaze gutorerwa kujya muri za Njyanama z’Uturere kandi ngo ubumenyi bahakura bubafasha gukora n’ahandi cyangwa kwihangira imirimo.
Icyiciro cya kane cy’imenyerezamwuga cyasojwe cyari kigizwe n’abagore n’abakobwa 116, mu gihe icyiciro gishya cy’abari mu imenyerezamwuga mu Turere dutandukanye tw’Igihugu ari 126.
Kugeza ubu abagera kuri 20 banyuze muri iyi gahunda bahawe akazi binyuze mu matora y’Inzego z’ibanze yo mu 2021, naho 18 babonye akazi mu Nzego z’ibanze, 34 babona akazi mu bigo bitandukanye.

