Muhanga: Imihanda ya kaburimbo yubatswe yabakijije abajura bitwikiraga ijoro

Bamwe mu baturiye Imihanda mishya ya Kaburimbo ireshya n’ibirometero bisaga 6, yubatswe mu mujyi wa Muhanga, bavuga ko yabakijije ubujura bwakorwaga n’abitwikiraga ijoro bakambura abataha mu masaha y’umugoroba na mugitondo kare kare.
Ntigurirwa Simon uturiye umuhanda wa kaburimbo wa Cyakabiri-Misizi, wubatswe mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko uyu muhanda wa kaburimbo utarubakwa kugenda bwije na kare mugitondo, byari bigoye kubera ikizima wasangaga abajura bitwikiraga umwijima bakambura abantu.
Ati: “Uyu muhanda utarakorwa induru z’abantu bambuwe ntizasibaga ni ukuvuga mu gitondo mu rucyerera cyangwa mu masaha y’ijoro, kuko abajura bitwikiraga umwijima bikingaga ku biti cyangwa insina n’inzu bakambura abataha cyangwa abazindukiye mu kazi.”
Ntigurirwa akomeza avuga ko ikorwa ry’uwo muhanda ryazanye urumuri rw’amatara ku buryo ikibazo cy’ubujura kitasibaga kuvugwa, ntacyo aheruka kumva.
Ati: “Ni ukuri urabona ko ntuye ku muhanda neza, kandi nkaba nakubwiye ikibazo cy’ubujura bwakorerwaga aha kubera umwijima, ubu rero byarahindutse kubera amatara yashyizwe kuri uyu muhanda, ku buryo ntaheruka kumva umuntu bamburiye hano nyamara mbere nta munsi washiraga hatavugijwe induru itabaza.”
Shumbusho Leopold nawe aturiye umuhanda wa kaburimbo wa Marie Reine -Station Gemeka wubatswe mu Murenge wa Nyamabuye ugize umujyi wa Muhanga, avuga ko utarakorwa aho bita ku Rusengero rw’Abahamya ba Yehova wambuka ujya i Ruli hahoraga ubujura, ariko ubu kubera amatara ubwo bujura butakiharangwa.
Ati: ” Uyu muhanda utarakorwa mu saa moya z’umugoroba cyangwa saa kumi za mugitondo ntiwacaga ku Rusengero rw’Abahamya ba Yehova, kubera abajura bahabaga, muri make hahoraga induru z’abantu bambuwe ku mugoroba cyangwa mu rucyerera, n’ubwo nyuma yo kuzura k’uyu muhanda iki kibazo cy’ubujura cya kemutse kubera urumuri rw’amatara yashyizwe kuri uyu muhanda, ndetse n’imodoka ziwunyuramo umunota ku wundi kubera ko azijya mu bice bya Ruhango, Nyanza, Huye n’ahandi zivuye muri Kigali ariwo zisigaye zikoresha zitagombye guca hejuru mu mujyi wa Muhanga kuri Gare”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko iyubakwa ry’iyo mihanda koko hari byinshi ryakemuye birimo n’icyo cy’ubujura.
Ati: “Imihanda ya Kaburimbo yubatswe mu mujyi wa Muhanga, usibye kuba irushaho gutuma uyu mujyi ugaragiye Uwa Kigali ugira isura nziza, yakemuye ikibazo cy’ubujura wasangaga ababukora bitwikira ijoro cyangwa urucyerera, ndetse inakemura ikibazo cy’ababuraga uko batega moto bataha cyangwa bazindutse by’umwihariko mu gihe cy’imvura, kubera ibyondo byatumaga moto zinyererera.”
Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza gusukura umujyi wa Muhanga, nk’umwe mu mijyi igaragiye Umujyi wa Kigali, no muri uyu mwaka watangiye w’ingengo y’imari wa 2024-2025, hari imihanda ya Kaburimbo yateganyijwe igiye gutangira kubakwa by’umwihariko mu gice cy’uyu mujyi cyitwa Gahogo.
