Rusizi: Umuhanda wa kaburimbo Pindura- Bweyeye wabakuye mu bwigunge

Abaturage b’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi bashimira Ubuyobozi bwiza bwabubakiye umuhanda wa kaburimbo Pindura- Bweyeye w’ibilometero 32 wabakuye mu bwigunge, kuko umuturage wa Bweyeye ubu ashobora kujya i Kigali akarara agarutse mbere byari nk’inzozi.
Ni umuhanda bavuga ko ubu wuzuye neza, ubibagiza imiterere yawo mibi mbere, aho kugera mu myaka ya za 2013 uwajyaga muri uwo Murenge aturutse i Kamembe yacaga mu makomini 3 y’intara ya Cibitoki mu Burundi.
Hategekimana Jean Marie Vianney wahavukiye akaba anahasaziye yagize ati: “Twari twarakubititse bitavugwa. Tekereza gufata umugore uri ku nda cyangwa undi muntu urembye cyane ukamunyuza mu makomini 3 y’u Burundi ngo azagere mu bitaro bya Gihundwe. Abagore benshi babyariraga mu mayira cyangwa bagapfana n’abo bagiye kubyara. Kwivuza magendu byasaga nk’ibyemewe kuko nta kundi byari kugenda kubera umuhanda.’’
Avuga ko n’aho basiburiye inzira z’uwa Pindura- Bweyeye kugeza ugiyemo kaburimbo, ibiciro bya moto byari hejuru, kuva Bweyeye kugera Pindura ngo ubone gukomereza i Kigali cyangwa i Rusizi yari amafaranga 10 000, wagera Pindura bwije utaha Bweyeye akaba amafaranga 15 000.
Mukarugwiza Josephine we yagize ati: “Tekereza guca mu muhanda mubi uri umubyeyi ugiye i Gihundwe kubyara, imbangukiragutabara yagutwara,mwagera mu nzira mugasanga umuhanda igiti cyawuguyemo, cyangwa wangiritse kubera imvura. Kwari ukuhasiga ubuzima cyangwa ukabyarira mu ishyamba na bwo ku bw’amahirwe.’’
Akomeza avuga ko kari agace katagendekaga ariko kubera Ubuyobozi bwiza ubu byoroheje ubuzima, ibiciro by’ingendo biragabanyuka.
Ati: “Perezida Kagame yaradutengamaje pe! Ni yo mpamvu twamutoranye ubushake, n’intsinzi ye tukiyibyina, tutazanacogora kuko aho yadukuye turahazi, cyane cyane nk’ababyeyi. Ubu dufite imodoka itwara abagenzi Bweyeye-Kigali. Bweyeye- Pindura ahatangwaga amafaranga 10 000 kuri moto kugenda gusa, ubu ni amafaranga 900.’’
Ku igabanyuka ry’ibiciro by’ingendo yavuze ko kugera i Rusizi ari amafaranga 4 000 gusa muri taxi ijyayo, ndetse hari n’abatangiye kugura za taxis-voitures zitwara abagenzi, ngo bawubyaze umusaruro kandi izatwaraga ibicuruzwa zarabahendaga.
Ati: “Hari Fuso imwe yajyaga mu Gasarenda muri Nyamagabe kuzana ibicuruzwa, kugira ngo bagutwarire umuzigo bawubaraga ku bilo, ikilo ari amafaranga 40. Byatumaga ibicuruzwa bihenda cyane ino, kuko nta kundi byari kuhagera, hakanagera bike cyane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel ashimangira ko na we yumva anezerewe no kuba Umurenge warabaye nyabagendwa.
Ati: “Umuhanda ni iterambere rikomeye, ukura mu bwigunge rwose turi kubibona cyane kandi nta n’amezi 2 arashira wuzuye neza. Niba umuturage yaratangaga amafaranga 10 000 kugera Pindura avuye hano, bwakwira akaba 15.000 kugenda gusa, uyu munsi akaba atanga 900 gusa ku modoka, moto ikaba amafaranga 3000 umumotari akwinginga, aho tutakwishima ni he?’’
Yasabye abaturage kuwufata neza birinda kuwanduza, bakawubyaza umusaruro wose bawifuzagaho.

