Umuramyi Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro muri Kenya

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro rwinshi muri Kenya aho yagiye kwitabira igitaramo cyitwa Africa worship experience.

Mbonyi yari amaze igihe kitari gito agaragarizwa n’abakunzi be bo muri Kenya ko bifuza ko yazahagera bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana kuri ubu bakaba basubijwe kuko azaba ari kumwe na bo ku itariki ya 10 Kanama 2024.

Mbonyi akimara kugera ku kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta yakiriwe n’imbaga nyamwinshi harimo abakunzi be ndetse n’abanyamakuru aho wabonaga mu mashusho ko yishimye kandi yishimiwe.

Mu kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru Mbonyiyavuze ko nta kindi abazaniye uretse Imana

Yagize ati: “Mbazaniye Imana, yego ndabizi musanzwe muyifite ariko ndayibazaniye, mbazaniye ibyo yashyize ku mutima wanjye nje kubibasangiza kandi ndasaba Imana ko abantu bazahakirira, bagatabarwa kandi bakakira Yesu no gutabarwa, ibyo ni byo nsengera.”

Ni igitaramo kizaba tariki 10 Kanama 2024, i Nairobi mu nyubako isanzwe iberamo ibitaramo yitwa Ulinzi Sport complex aho itike ya VIP igura ibihumbi umunani by’amashilingi ya Kenya, bivuze hafi ibihumbi 80Frw, mu gihe iyo muri VVIP ari ibihumbi 12 by’amashilingi ya Kenya (akabakaba ibihumbi 120Frw). Naho itike ya make ni ibihumbi bitatu by’amashilingi ya Kenya hafi ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igitaramo yitabiriye nyuma y’ibitaramo avuyemo byabereye mu Bubiligi mu kwezi gushize, Akazakomereza mu bitaramo afite muri Uganda aho tariki 23 Kanama 2024 azaba ari i Kampala, mu gihe ku wa 25 Kanama 2024 azataramira i Mbarara.

Nyuma y’igihe Israel Mbonyi Abanyakenya bamwifuza azabataramira ku wa 10 Kanama 2024
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE