Abari mu butasi bw’u Rwanda na RDC bahuriye mu nama muri Angola

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abashinzwe ubutasi mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Angola bahuriye i Luanda mu Murwa Mukuru w’Angola, baganira ku kibazo cy’Umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama yateranye kuri uyu wa 7 Kanama 2024, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola ibitangaza.

Inama ihuje abari mu rwego rw’ubutasi, ije ikurira iyabaye tariki ya 30 Nyakanga 2024, yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibyo bihugu bitatu.

Ni abayobozi bemeranyije ko habaho agahenge k’imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Congo aho ingo z’icyo gihugu FARDC zikomeje imirwano n’Umutwe wa M23.

Iyo nama y’Abaminisitiri yari ibaye ku nshuro ya kabiri, yari yasabye ko inama y’abari mu rwego rw’ubutasi bagomba gusuzuma ikibazo cy’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakarebwa uko warandurwa burundu. Uwo mutwe ukaba ari wo muzi w’ikibazo cy’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni umutwe kandi wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye (UN) wakunze guteza umutekano muke ku Rwanda aho wagiye ugaba ibitero mu bihe bitandukanye kuva washingwa mu 2000.

Bikaba ari bimwe mu byari byahuje bamwe mu baharagarariye ibihugu by’u Rwanda na RDC. Angola yo ikaba yari umuhuza w’ibyo bihugu byombi.

Gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR, yagarutsweho nyuma y’aho inama y’Abaminisitiri ya mbere yabaye muri Werurwe uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda igatanga icyo cyifuzo cyo gusenya FDLR, ihamya ko cyatanga umusanzu urambye wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Abo bahagarariye ubutasi ku mpande zombi, byitezwe ko bazatanga Raporo y’ibyavuye mu nama, bagiranye tariki 15 Kanama 2024, mbere y’uko haba indi nama ya gatatu na yo iteganyijwe muri uku kwezi kwa Kanama.

Igihugu cya Angola cyakomeje kuba umuhuza mu bwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na RDC, mu nama yiswe iya Luanda, iyi gahunda yo kubunga yatangiye mu mwaka wa 2022, nyuma y’aho umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzamo agatotsi, ubwo intambara ya FARDC na M23 yatangiraga.

Guverinoma ya RDC yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibirego u Rwanda rwahakanye, ruvuga ko nta shingiro bifite.

U Rwanda kandi rushinja Guverinoma ya RDC, gushyigikira umutwe wa FDLR, ikanawushyira mu ngabo z’icyo gihugu aho bafatanya mu ntambara ihanganyemo na M23.

U Rwanda ruvuga ko FDLR, usibye guteza umutekano muke mu Rwanda, ikomeje kuwuhungabanya mu Karere k’Ibiyaga Bigari, inakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusi.

Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye (UN) Alice Wairimu Nderitu mu kwezi gushize kwa Nyakanga, yavuze ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC byatumye umuco wo kudahana ukomeje kwigaragaza.

Yavuze ko kuba mu Rwanda harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni, abantu badashobora kwemera ko hari ahandi yakongera kuba, nyuma y’imyaka 30.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE