Santarafurika: Perezida Touadéra yahuye na Gen Nyakarundi (Amafoto)

Perezida w’Igihugu cya Repubulika ya Santarafurika (CAR) Faustin-Archange Touadéra, yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku butaka Gen Nyakarundi Vincent, hamwe n’intumwa z’u Rwanda yari ayoboye, bahurira muri Rainnaissace Palace mu Murwa Mukuru Bangui, ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024.
Uwo muhuro w’abo bayobozi waje ukurikira ugusoza amasomo ya Gisirikare, ku banyeshuri 634 ba CAR, akaba ari icyiciro cya kabiri cy’amasomo yatanzwe n’ingabo za RDF. Ni ibirori byayobowe na Perezida Touadéra, ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024.
Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR, Olivier Kayumba, yavuze ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bushimira Perezida Touadéra, kubera ubushake agaragaza bwo kubaka igisirikare gikora kinyamwuga.
Gen Nyakarundi yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza gutanga umusanzu wazo mu gutoza abasirikare ba CAR, mu gahunda yo gushyigikira ubufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda na CAR.
Nyakarundi yavuze ko yifuza kubona igisirikare cya CAR gifite ubushobozi buhagije bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Murwa Mukuru Bangui n’ahandi hose mu gihugu.
Mbere y’uko Perezida Touadéra na Gen Nyakarundi bahura bakaganira, babanje guhura n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’ubufatanye bwa Guverinoma ya CAR n’iy’u Rwanda, bakaba bahuriye mu gace ka Bimbo, gaherereye muri Perefegitura ya Ombella-M’poko, aho izo ngabo zifite ibirindiro.
Aho ni ho Gen Nyakarundi yahuriye kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za CAR, Maj Gen Zepherin Mamadou.
Mamadou yavuze ko igihugu cye gifite byinshi cyigira ku Rwanda, bishingiye ku buryo rwitwaye mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko n’igihugu cye gishobora kwiyubaka nyuma yo kuva mu ntambara.
Uwo muyobozi mu gisirikare cya CAR, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cye, kubera ubwitange zigaragaza, ndetse anavuga ko zimaze kubaka umubona ukomeye hagati yazo n’abaturage ba CAR.
Mamadou ati: “Abaturage bacu barishimye, kuva ubwo babonaga ingabo z’u Rwanda zaje kugarura amahoro, kubera ko zikora neza cyane kandi zigakorana ubwitange.”




