NEC yemeje kandidatire z’abashaka kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yemeje urutonde rw’abakandida 45 bazatorwamo Abajyana mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, no muri Komite nyobozi y’uwo Mujyi.

Ni amatora ateganyijwe muri uku kwezi kwa Kanama. Muri abo bakandi harimo 23 bo mu Karere ka Gasabo, icyenda bo mu Karere ka Kicukiro na 13 bo mu Karere ka Nyarugenge.

Inteko itora Abajyanama b’Umujyi wa Kigali batorerwa muri buri Karere igizwe n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize ako Karere.

Inteko itora Biro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Amatora y’Abajyanama b’Umujyi wa Kigali, bo muri buri Karere na Biro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, azaba tariki ya 16 Kanama 2024.

Bukasa Moise, ushinzwe itumanaho muri NEC yabwiye itangazamakuru ati: “Abajyanama babiri bazatorwa muri buri Karere, mu gihe Abajyanama batanu bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bakuzuza Abajyanama 11 b’Umujyi wa Kigali.”

Inteko itora, abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, iba igizwe n’Abajyanama b’Umujyi ndetse n’Abajyanama ba buri Murenge ugize uwo Mujyi.

Amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali biteganyijwe ko azaba tariki ya 16 Kanama 2024.

Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, batorerwa manda ibyiri z’Imyaka itanu, nk’uko itegeko ryo mu 2019 rigenga imiyoborere y’Umujyi wa Kigali ribiteganya.

Itegeko riteganya ko utorewe kuba muri Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali atagomba kurenza manda ebyiri z’imyaka itanu.

Kugeza ubu manda ya Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali yatowe mu 2019 yararangiye. Ni komite iba igizwe n’abantu batatu bari muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, kandi bagomba kuba nibura harimo umugore umwe.

Iyo Komite iba igizwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe imiturire n’Ibikorwa Remezo hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza n’Ubukungu.

Mu 2019, Pudence Rubigisa ni we wari watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, Gatsinzi Umutoni Nadine atorerwa kumwugiriza ashinzwe imibereho myiza n’ubukungu, mu gihe Dr Nsabimana Ernest ari we wari watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire.

Mu mwaka ushize Rubigisa wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yasimbujwe Dusengiyumva Samuel ari na we ukiyoboye Umujyi wa Kigali.

Kuri ubu Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo ni Fulgence Dusabimana na ho Urujeni Martine akaba ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza n’Ubukungu.

NEC yatangiye kwakira kandidatire z’abakandida ku myanya y’abagaize Njyanama y’Umujyi wa Kigali, tariki ya 23 Nyakanga. Kwiyamamaza ku bakandida bemejwe na NEC biteganyijwe ko bizatangira tariki ya 13 kugeza tariki ya 16 Kanama 2024.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE