Nyamasheke: Bakora keke muri karoti n’imineke bakunguka 1 200 000 Frw

Urubyiruko 50 rwishyize hamwe rukora keke muri karoti n’imineke ndetse n’ibindi birwinjiriza inyungu y’amafaranga y’u Rwanda 1 200 000 ku Kwezi.
Uwitonze Samuel w’imyaka 24, ukora imigati n’ibindi akora mu ifarini, muri karoti, mu mineke n’ahandi akanabicururiza mu Murenge wa Kagano avuga ko nyuma yo kurangiza ayisumbuye, yihinzemo kuzatanga akazi aho kugasaba.
Ati: “Negereye urundi rubyiruko twishyira hamwe twiga ubwenge bwo gukora keke muri karoti no mu mineke, dukora n’ibindi byinshi birimo imigati, twagura imikorere, ubu turaha akazi abagera ku 10 kandi ntidushobora kubura nibura amafaranga y’u Rwanda 1 200 000 buri kwezi twamaze guhemba abakozi bose n’ay’ibikoresho twayakuyemo.’’
Yunzemo ati: “Iyo tutaba twarumvise neza impanuro z’Umukuru w’Igihugu tuba twirirwa twiyita abashomeri ariko ubu turatanga akazi. Ibyo dukora birakunzwe, isoko rirahari, twishimiye aho tuvuye n’aho tugeze kandi twumva ko inzira ikiri ndende kuko dushaka kuzajya tumurika ibikorwa byacu ku rwego mpuzamahanga.”
Nyirahabimana Chantal na we w’imyaka 24, avuga ko yagarukiye mu wa 3 w’amashuri yisumbuye amaze guterwa inda n’umugabo wamushutse, kugira ngo yibesheho yiza kuboha uduseke, yishakamo ibisubizo.

Ati: “Ibisubizo nishatsemo byampesheje agaciro ubu nta wakongera kunshuka. Mu buboshyi bw’uduseke mbona ibyo nkeneye byose ntawe ntegeye amaboko n’umwana wanjye akabaho neza, nshima umubyeyi unyitaho wanyigishije kutuboha.”
Niyobugingo Josué w’imyaka 17, urangije uwa 3 w’amashuri yisumbuye, yishimira ko umwuga wo gukora isabune y’amazi yatangiye umurihirira amafaranga y’ishuri.
Ati: “Ubu mfatanyije na mama, dushobora gukora utujerikani 8 ku munsi tw’isabune kandi kamwe ni 3500. Duturiye kaminuza ya Kibogora, ibitaro, ikigo nderabuzima n’abandi batugurira ku buryo tubonye ubushobozi bw’ibikoresho nagera kure, ariko n’aho ngeze ndashima.’’
Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke, Uwumugisha Marire Claire Salomé, avuga ko nubwo inzira y’iterambere ry’urubyiruko rw’aka karere binyuze mu kwishakamo ibisubizo igikomeza, aho rugeze hashimishije ugereranyije n’aho ruvuye mu myaka 12.

Ati: “Nk’ubu dufite abari mu imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Kigali, barimo umusore wo mu Murenge wa Bushekeri uzobereye mu gukora ifu mu isambaza yongerwa mu biryo kandi ikunzwe, ari kuyerekana muri iryo murikagurisha.”
Yongeyeho ko hari n’uwo mu Murenge wa Karengera ukora biswi na divayi mu bijumba, n’abandi bari guhesha ishema Akarere hirya no hino, bari ku rwego rushimishije kandi ko bazakomeza kurwongerera ubumenyi ngo rurenge urwego ruriho rugere ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yashimiye urubyiruko aho rugeze na we ashimangira ko ari umusaruro w’imiyoborere myiza.
Ati: “Mu gihe ahandi twirirwa twumva urubyiruko ngo rurigaragambya kubera ibyo rutishimiye iwabo, twe urwacu ni rwo ruduhamagara rukatwereka ibyiza bituruka ku buryo ruyobowe. Ahubwo rubyaze umusaruro aya mahirwe rufite turusha abandi rugere kure hashoboka.’’
Yarwijeje gukemura ibyo rugaragaza nk’imbogamizi mu buryo bwose Akarere ayoboye gashoboye, birimo aho rwidagadurira hatameze neza.


