Maj. Gen. Nyakarundi yashimye umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda muri Santarafurika

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, ku bw’umusanzu zitanga mh guharanira ko abasivili barinzwe n’ibyabo byose.
Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024, ubwo yasuraga ingabo zoherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Santarafurika.
Muri urwo ruzinduko, Maj. Gen. Nyakarundi yagiranye ibiganiro n’abofisiye ndetse n’abasirikare boherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) ndetse n’aboherejwe mu bidatanye bw’ibihugu byombi.
Ibyo biganiro byabereye ku birindiro bya batayo y’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu kigo cya gisirikare cya Scatel Mpok.
Maj. Gen. Nyakarundi yongeye guha amakuru mashya abo basirikare b’u Rwanda imiterere y’umutekano mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.
Yashimiye kandi abasirikare b’u Rwanda ukwiyemeza n’umurava bagaragaza, ashimangira ko umusanzu wabo mu kurinda abasivili n’ibyabo muri Santarafurika ari nta makemwa.
Yabashishikarije gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zabo kinyamwuga mu kugera ku butumwa bhoherejweno na Loni ndetse n’ubifatanye bw’u Rwanda na Santarafurika ku bw’amasezerano bifitanye.

