Perezida Kagame yahawe impano, udushya twaranze Rayon Day 2024 (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sport n’abakunzi bayo bizihije Umunsi w’Igikundiro waranzwe n’udushya twinshi dutandukanye aho ikipe ya Azam FC yaje gukina na Rayon Sport yahaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame impano y’umwambaro wanditseho izina rye.
Ni ibirori binogeye ijisho byabereye kuri Kigali Pelé Stadium, i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024.
Ni ibirori byerekanirwaho abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya Azam FC, mbere y’uko iyo Kipe yo muri Tanzania yerekana abakinnyi bayo izakoresha mu mwaka utaha w’imikono yabanje kwerekana umupira wanditseho izina rya Perezida Kagame ivuga ko ari impano imugeneye kubera imiyoborere myiza ndetse n’umubano uhamye u Rwanda rufitanye na Tanzania.
Ku rundi ruhande kandi n’Ikipe ya Rayon Sport yerekanye abakinnyi, abatoza abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya by’ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2024/25, nkuko bimaze kuba umuco muri Gikundiro.
Ni igikorwa cyaranzwe n’udushya twinshi aho Haruna Niyonzima uherutse kuyigarukamo ari we wabibumbiriye abandi yerekanwa ateruwe mu ntebe y’akataraboneka maze abafana bamukomera mu mashyi menshi cyane.
Ikindi gitangaje cyabaye ni Kapiteni wa Rayon Sport aherekejwe n’ishusho ya Robo maze anambikwa igitambaro cya Kapiteni na Perezida wa Gikundiro Uwayezu Jean Fidèle.
Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye Rayon Day, Perezida Uwayezu yashimiye Perezida Kagame uteza imbere umupira w’Amaguru mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi.

Anashimira abafatanyabikorwa ba Rayon Sport, abayiyoboye n’abandi bagira uruhare mu iterambere ryayo n’iry’umupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange.
Ni Rayon Day ibaye ku nshuro ya kane yikurikiranya, ikaba iya gatanu muri rusange kuva mu 2019.
Ibyo birori byabanjirijwe, n’akarasisi k’abafana kavuye ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) cya Rwezamenyo bagera kuri Kigali Pelé Stadium.
Nyuma y’akarasisi, abakitabiriye bageze muri stade, bahahurira n’abandi bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu, aho basusurukijwe n’abanyadushya batandukanye barimo Culture Troop, Acrobatic Group na DJ Brianne.
Basusurukijwe kandi n’abahanzi barimo Bushali na Platini(P).
Rayon Sports yashimiye abafatanyabikorwa bayo barimo za Fan clubs ndetse n’uruganda rwa SKOL rumaze imyaka 10 ruyitera inkunga, aho kugeza ubu impande zombi zifitanye amasezerano azageza mu 2026.
Ni ibirori byitabiriwe na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Azam FC banashimiwe bahabwa imipira ya Rayon Sport.
Ibirori by’umunsi byasojwe n’umukino w’Igikombe wahuje Rayon Sports na AZAM FC.
Abakinnyi:
Habanje kwakirwa abakinnyi batandatu bashya bazamuwe mu ikipe ya mbere ya Rayon Sports.
Adama Bagayogo, Umunya-Mali w’imyaka 20 na we wazamuwe mu ikipe ya mbere. Afite amasezerano y’imyaka itatu ndetse bivugwa ko ahembwa ibihumbi 300$. Yigaragaje mu mikino ya gishuti, atsinda ibitego bibiri.
Ndikuriyo Patient, Umunyezamu mushya w’Umurundi wavuye mu Amagaju FC.
Serumogo Ali, myugariro w’iburyo ugiye gukina umwaka wa kabiri nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.
Khadime Ndiaye, Umunyezamu w’Umunya-Senegal ugiye gukina umwaka wa kabiri muri Gikundiro yagezemo muri Mutarama.
Iradukunda Pascal, Petit Messi cyangwa Petit Skol nk’uko bamwe bamwita, umukinnyi muto wifashishwa n’ikipe ya mbere ariko akaba ari Kapiteni w’Abatarengeje imyaka 20 ba Gikundiro.
Bugingo Hakim, myugariro w’ibumoso ugiye gukina umwaka wa kabiri nyuma yo kuva muri Gasogi United.
Nsabimana Aimable, myugariro wo hagati ugiye gukina umwaka wa kabiri (wongereye amasezerano). Yavuye muri Kiyovu Sports ndetse yakiniye APR FC na Marines FC.
Nshimiyimana Richard, Umurundi ukina hagati waguzwe muri Muhazi United.
Ishimwe Ganijuru Elie, myugariro w’ibumoso uheruka kongera amasezerano nyuma y’imyaka ibiri muri Gikundiro yagezemo avuye muri Bugesera FC.
Fall Ngagne, rutahizamu w’Umunyasenegale wavuye muri K Viagem Píbram yo muri Repubulika ya Tchèque.
Charles Bbaale, rutahizamu w’Umuganda uri gukina umwaka wa kabiri nyuma yo kuva iwabo.

Kanamugire Roger, umukinnyi wo hagati
Ishimwe Fiston, bamwe bamwita Messi, ni umukinnyi mushya wavuye muri AS Kigali yatijwemo na APR FC yamukuye muri Marines FC.
Youssou Diagne, Myugariro w’Umunyasenegale wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc.
Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, myugariro wo hagati wari Kapiteni wa Gorilla FC.
Rukundo Abdul Rahman, umukinnyi wo hagati usatira izamu wavuye mu Amagaju FC.
Iraguha Hadji, umukinnyi wo ku ruhande rw’ibumoso ukina asatira izamu. Ari gukina umwaka wa kabiri muri Gikundiro.
Mugisha Francois Master, yaragiye aragaruka ariko yari mu ikipe yageze muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Omar Gning, myugariro wo hagati ukomoka muri Senegal.
Prinsse Elenga-Kanga, rutahizamu uca ku mpande wavuye muri AS Vita Club. Akomoka muri Congo Brazzaville.
Niyonzima Olivier ‘Seif’, umukinnyi wo hagati wagarutse muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports. Yari mu ikipe yatwaye Shampiyona ya 2019 ndetse mu 2018 yari ahari.
Aruna Moussa Madjaliwa, Umurundi ukina hagati mu kibuga. Amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nubwo atayihaye ibyo yifuzaga ndetse impande zombi zashakaga gatanya mu minsi mike ishize.
Omborenga Fitina, myugariro w’iburyo wishimiwe cyane nyuma yo kuva muri APR FC yamurekuye. Ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe kuko akinira Ikipe y’Igihugu kuva mu 2013 ndetse ubu ni we ubanzamo ku mwanya we.
Muhire Kevin, umwana w’ikipe. Kapiteni. Yongereye amasezerano y’umwaka mu gihe yashoboraga gusinya ibiri iyo abafana buzuza miliyoni 40 Frw. Na we ari mu bageranye na Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Muhire Kevin yinjiye aherekejwe na robot ndende.

