Umuganura: Abanyarwanda baba hanze biyemeje gushyigikira kugaburira abana ku ishuri

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje gutera inkunga abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, kugira ngo bagerweho n’ifunguro rya saa sita bitabagoye. Babigaragaje ubwo biteguraga  kwifatanya n’u Rwanda kwizihiza umuganura.

U Rwanda rwizihije umunsi w’umuganura ku ya 2 Kanama 2024, mu gihe ku Banyarwanda baba hirya no hino mu bihugu bazakomeza kuwizihiza mu bihe bitandukanye, muri uku kwezi kwa Kanama.

Umuganura ni umunsi Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda bifatanye mu birori byo kwishimira ko bejeje.

Umuganura 2024, ni ibirori byaranzwe nk’uko bisanzwe no gusangira ibiribwa gakondo no guha abana amata, kugabirana inka n’ibindi byose bigamije kwimakaza umuco nyarwanda ndetse no gusigasira ubuzima bwabo.

Kwizihiza Umuganura 2024, kandi byabaye umwanya mwiza ku Banyarwanda wo kwiyemeza gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, mu bukangurambaga bwiswe Dusangire Ifunguro rya saa sita (Dusangire Lunch).

Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ku Isi, na bo muri uku kwezi kwa Kanama bazizihiza Umuganura aho biteganyijwe ko bazakora ibirori bigaragaza kwimakaza umuco Nyarwanda ndetse no kwiyemeza gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, biga mu gihugu cyabo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James yavuze ko Ambasade yiteguye kwakira ibyo birori by’umuganura, ku cyicaro cy’aho ikorera mu mujyi wa Beijing, kandi ko ibyo birori byanateguwe no mu yindi mijyi 7 y’u Bushinwa.

Yagize ati: “Icy’ingenzi kizakorwa ni ugushyigikira gahunda ya Dusangire Lunch, bizakorwa ku bantu baba hano.”

Yongeyeho ati: “Ibyo bizajyana no kwiyemeza gufasha umubare w’abana runaka biga mu Rwanda, kubona ifunguro rya saa sita, bari ku ishuri. Ni muri gahunda yo gushyigikirana, gukangukira gukorera hamwe ndetse no gusangira ibyo dutunze.”

Uyu mudipolomate yashimangiye ko iyo gahunda yo gufashanya atari nshya ku Banyarwanda baba mu Bushinwa, kuko hari nubwo bateye inkunga ibikorwa by’iterambere mu Rwanda, muri gahunda yiswe “Cana challenge”, aho batanze umusanzu wabo mu kugurira ingo zibarirwa mu bihumbi, imirasire y’izuba itanga ingufu z’amashanyarazi. Ni muri gahunda y’Igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Kimonyo yasabye Abanyarwanda baba mu Bushinwa by’umwihariko abanyeshuri, kwizihiza umuganura ariko bazirikana ku hazaza h’imiryango y’abo n’ah’Igihugu cyababyaye.

Ati: “Mukore cyane kandi mugere ku ntsinzi. Mwibuke ko mugomba gufasha igihugu cyanyu. Amahirwe mubona ntimukayapfushe ubusa.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Bresil, Manzi Lawrence yavuze ko kwihiza Umuganura 2024, ari umwanya mwiza wo kugaragaza umuco nyarwanda muri iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ati: “Ambasade ya hano imaze amezi ane gusa igiyeho.”

Manzi yongeyeho ati: “Ntabwo dufite Abanyarwanda benshi baba hano nk’uko ahandi mu bindi bihugu bimeze. Ariko turi mu rugendo rwo kubagaragariza umuco nyarwanda.

Gahunda nk’iyi y’umuganura iduha umwanya mwiza wo kuvuga igihugu cyacu, ndetse n’abatari Abanyarwanda tukabasobanurira byinshi byiza byacyo”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, na we yagaragaje ko kwizihiza umuganura, ari bimwe mu birori bikomeye byizihizwa n’Abanyarwanda bo mu gice cy’Amerika y’Amajyaruguru.

Yavuze ko kwizihiza umuganura muri Canada bizaba tariki ya 17 Kanama 2024, mu mujyi wa Ottawa.

Ati: “Hano muri Canada twashyizeho ahantu ndangamuco nyarwanda, mu mujyi wa Ottawa, aho Abanyarwanda bakiri bato baza bakigishwa umuco wabo, ururimi rw’Ikinyarwanda, ndetse n’ubundi burere mboneragihugu, by’umwihariko amateka y’u Rwanda.”

Yongeyeho ati: “Muri uyu mwaka, Turashaka ko dusobanurira Abanyarwanda, impamvu nyamukuru yo kwizihiza umuganura, bakamenya ko mu byo babona, bagomba kwibuka gusangira n’igihugu cyabo”

Yavuze ko byo birori bizakorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya ‘Dusangire Lunch’.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE