Ruhango: Barashimira Perezida Paul Kagame wabagabiye ku Muganura

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abahawe Inka muri gahunda ya Girinka ku Munsi Mukuru w’Umuganura, Barashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame wabagabiye bakavuga ko izo nka bagabiwe zigiye guhindura imibereho yabo.

Uwimana Athanasie ukomoka mu Murenge wa Bweramana, avuga ko inka yagabiwe igiye kumuha ifumbire abone umusaruro wiyingera no ku mata izamuha igihe kirekire. 

Ati: “Ndashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame wampaye Inka igiye guhindura ubuzima bwanjye jye n’umuryango wanjye, kuko ubu ngiye kubona ifumbire yo gufumbira imyaka dore ko nahingaga nta gafumbire k’imborera nshyiramo bigatuma ntabona umusaruro uhagije ariko ubu bigiye guhinduka nkajya neza.”

Akomeza avuga ko kuba yagabiwe ku munsi w’Umuganura bigiye kumpa imbaraga zo gukora cyane nkarera imbere.

Aragira ati: “Kuba Perezida anganiye ku munsi w’Umuganura bimpaye imbaraga zo gukora cyane kugirango nzabashe kumwitura mugaragariza ko yampaye amaboko yo kumfasha gutera imbere.”

Nyandwi Simon ukomoka mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, na we avuga ko guhabwa Inka na Perezida Kagame bimuhaye icyizere cyo guhindura ubuzima yabagamo.

Ati: “Reka nkubwire uyu munsi ku Muganura ndishimye cyane kubera inka nahawe na Perezida wanjye nkunda ku buryo iyi nka nahawe igiye kumbera igishoro cyo guhindura ubuzima nabagamo butagira icyerekezo,  noneho nanjye nkakora nkiteza imbere na cyane ko ubu mbere y’amata mbanje kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi nakoraga ndetse nkaba niteze kuzabona umusaruro kubera iyo fumbire.”

Uwamariya Speciose na we uri mu bagabiwe inka, avuga ko ashimira Perezida wamugabiye inka ihaka ikaba igiye kumufasha kuzamura imirire inoze mu muryango we.

Aragira ati: “Jyewe n’umuryango wanjye turashimira Perezida Paul Kagame waduhaye Inka igiye kudufasha kuzamura ubuzima bwacu cyane cyane ku mirire y’abana kuko Inka twahawe irenda kubyara ku buryo tuguye kubona amata yo guha abana.”

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Felix KARANI says:
Kanama 2, 2024 at 9:15 pm

Umuganura ni Ubukungu u Rwanda Turusha andi mahanga,Ubu ni Ubudasa twihariye abanya Ruhango twishimiye gusangirira kumeza amwe umusaruro twakuye mu mwaka urangiye ndetse twanahize kuzeza birushijeho twishimiye impano ya Nyakubahwa umuyobozi wacu Paul KAGAME watugabiye Inka kuri uyu munsi byari ibirori
Uwanga u Rwanda ntakarugire
#RuhangoIkeye niho twahisemo kuba

Icyimpaye Jeannette says:
Kanama 2, 2024 at 10:09 pm

Ruhango ikeye rwose uwo muco ntugacike mukomereze aho

BYIRINGIRO says:
Kanama 2, 2024 at 10:17 pm

Kugabirana ni umuco mwiza Kandi dushimira ubuyobozi bwacu hwica bumaze kuwusakaza mugihugu hose.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE