Rubavu: Ubukarabiro begerejwe bubafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bishimira ko ahantu hahurira abantu benshi hashyizwe ubukarabiro, ndetse hamwe bukaba buherekejwe n’ubwiherero, ibintu bavuga ko bizabafasha gukomeza gukumira indwara ziterwa n’umwanda.
Bamwe mu bakorera mu isoko ry’ahitwa ku Majengu bavuga ko kuba barahawe ubukarabiro ari ingenzi kuri bo nk’uko Sawiya Muhorakeye yabibwiye Imvaho nshya.
Yagize ati: “Igikorwa cyo kuduha ubukarabiro hano cyane nkatwe tuba turi mu isoko duhura n’abantu benshi ibi bigatuma duhura n’imyanda myinshi, twajyaga tubura aho dukaraba umuntu agiye kurya urubuto cyangwa se konsa umwana, ariko Leta y’u Rwanda iduhaye amazi n’ubwogero kandi aya mazi n’isabune dukoresha bikajya byishyurwa n’ubuyobozi”.
Sinzabakwira na we acuruza imboga mu ku Majengo, avuga ko koga mu ntoko buri gihe bari mu kazi cyangwa se bari mu rugo iwabo bizatuma birinda indwara nyinshi zikomoka ku mwanda
Yagize ati: “Twe twari tuzi ko ubukarabiro bwarangiranye na Covid -19, ariko Leta yacu nshimye ko yasanze ari ngombwa ko dukomeza kwirinda izindi ndwara harimo n’iyo numva ngo yadutse muri Kongo Kinshasa y’ubushita , kandi hari abaturanyi bacu baza mu Rwanda bavuye muri Kongo dusuhuzanya na bo, nibatora umuco wo gukaraba intoki rero tuzaba twirinze, amacinya, kolera n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda wo kudakaraba.”
Ubwo bwogero bwubatswe na WASH ku nkunga ya GIZ na IOM ku bufatanye bw’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba hagamijwe gukumira indwara z’ibyorezo zikomoka ku mwanda, bwubakwa ahahagarara imodoka zitwara abantu n’ibintu akaba ari umushinga ufite ingengo y’imari ingana n’amayero asaga miliyari 400.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, Hon. Ariik Aguer Malueth avuga ko uyu mushinga ugamije gukumira indwara z’umwanda mu bihugu byose bihuriweho n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba
Yagize ati: “Hatekerejwe ko uyu mushinga wazagira uruhare mu gukumira indwara ziterwa n’umwanda cyane cyane nko ku mipaka y’ibihugu byacu hahurirwa n’abantu benshi, iki gikorea kizakomeza kwitabwaho ibihe byose, ahubwo nasaba abaturage b’ibihugu byacu ubu bwogero bugenda bugeraho gukomeza kuburinda no kubungabunga ahashobora kwangirika”.
Ubushakashatsi bwerekana ko gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune bigabanya indwara z’impiswi ku gipimo cya 40%.
Umuco wo gukaraba intoki kandi wariyongereye uva kuri 4.4 mu 2015 ugera kuri 25% mu 2020 nk’uko ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’Imibereho y’Abaturage (DHS 2020) bwabyerekanye.

