U Bushinwa bwahize gusigasira umubano mwiza bufitanye n’u Rwanda

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda, mu guteza imbere igisirikare cy’ibihugu byombi no gusigasira ubutwererane ibihugu byombi bifitanye mu nzego zinyuranye.
Yabiragaragaje ku wa 31 Nyakanga 2024, ubwo ku cyicaro cy’Amabasade y’u Bushinwa mu Rwanda, bizihizaga imyaka 97 ishize igisirikare cy’u Bushinwa (PLA) kimaze gishinzwe.
Ni ibirori byabereye i Kigali, byitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, Abadipolomate batandukanye n’abandi baturage b’u Bushinwa baba mu Rwanda.
Amb. Xuekun yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi ukomeje gutera imbere kandi mu buryo bwihuse, avuga ko u Bushinwa bwiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda mu gusigasira uwo mubano by’umwihariko binyuze mu bufatanye mu bya gisirikare.
Yagize ati: “Kuva umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa watangira urakomeye cyane. Ndizera ntashidikanya ko ubufatanye mu bya gisirikare bw’ibihugu byombi, buzakomeza, kugira ngo tugere kuri byinshi. Tuzakomeza kubaka ibyiza birushijeho. Gusigasira umubano hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi ni ingenzi.”
Uhagarariye inyungu z’u Bushinwa mu byagisirikare mu Rwanda (Defence Attaché) Capt (Navy) Li Dayi, yashimangiye ko u Rwanda n’u Bushinwa ari ibihugu bikunda amahoro kandi bigira uruhare mu kuyasigasira mu ruhando mpuzamahanga kandi ko bizakomeza, binyuze mu bufatanye bw’igisirikare cy’u Bushinwa (PLA) n’icy’u Rwanda (RDF).
Ati: “PLA na RDF barubahana kandi basangiye inyungu, kuva umubano wabo watangira bungutse byinshi, bakomeje gutera imbere kandi n’umubano uzakomeza gusigasirwa ngo ukomeze ube mwiza. Tuzakomeza kubaka ubufatanye. Njye nzakomeza gufasha u Bushinwa kugira ubushuti n’u Rwanda no kubaka imikoranire ihamye duharinira kugera kuri byinshi byiza birenze ibyo dufite ubu.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Gen Maj. John Baptist Ngiruwonsanga, Umuyobozi w’Ibiro Bikuru by’Igisirikare cy’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gusigasira umubano w’ibihugu byombi bifitanye no kubahana ku mpande zombi, yongeraho ko gushyigikirana bidashingiye gusa ku kwifatanya mu birori byo kwizihiza isabukuru ya PLA, ahubwo ko ari no kuzirikana impamvu igisirikare cyashinzwe.
Ati: “Inkuru ya PLA, ni isezerano ryo kugira umwete n’ubudaheranwa mu guhangana n’ibikugarije, kugendera ku mabahame agenga ukwibuhora byuzuye ndetse n’ubutabera nk’uko byifuzwa hose ku Isi.”
Gen Ngiruwonsanga yongeyeho ko RDF izakomeza kubaha kandi no gushyigikira umubano ifitanye na PLA, ati: “Tugomba gukomera ku nshingano zacu zo kubaha ubusugire bwacu.”
U Bushinwa n’u Rwanda bifitanye ubushuti bukomeje kwiyongere bigaragara kandi mu buryo butajegajega. Ibihugu byombi bifatanye mu buryo butandukanye, haba mu rwego rwa Politiki, Ubukungu, Umuco, n’imibanire y’abaturage b’ibihugu byombi.
Mu 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa ndetse ahura na Perezida w’icyo gihugu Xi Jinping.
Muri Nyakanga 2018, ku butumire bwa Perezida Kagame, Perezida Xi yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, aba Perezide w’u Bushinwa wa mbere usuye u Rwanda.
Ni mu gihe kandi Umuryango RPF-Inkotanyi na wo ufitanye umubano ukomeye n’ishyaka riri ku butegetsi mu bushinwa CPC.










