Ubuhinzi n’ubworozi ni ubuzima ni n’amafaranga- MINAGRI

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Eric Rwigamba yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi ari ubuzima, kandi ari imbaraga ndetse ari isoko y’amafaranga.
Yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’Ubuhizi n’Ubworozi ribaye ku nshuro ya 17, ku Mulindi mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024.
Yagize ati: “Ubuhinzi n’ubworozi ni ubuzima kuko ibibikomokaho ari umuti kuko uwariye indyo yuzuye atarwara. Ni amafaranga kuko ari inkingi ifasha gutera imbere kandi mu gihugu cyacuiburi wese afite mahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’ubworozi.”
Yavuze kandi ko imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi ari umwanya mwiza wo kwiga, ari ku bamurika ari no ku barisura kuko buri wese ahabonera amakuru ndetse n’ubumenyi bushya mu bijyanye n’ikoranmabuhanga rinafasha kugabanya imbogamizi zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Imurikabikorwa ni umwanya mwiza wo kwishimira cyane aho ubuhinzi n’ubworozi bigeze bitera imbere, ariko ni n’umwanya wo gukoresha ikoranabuhanga muri urwo rwego, cyane ko Isi irimo guhangana n’ibihe bikomeye by’imihindagurikire y’ibihe, indwara ziyongera, mu gihe kandi ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikomeza gukenerwa cyane.”
Rwigamba yavuze ko ubuhinzi butareba abantu bamwe kuko ari umusingi w’imibereho, isoko y’amafaranga.
Yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu kunoza ubuhinzi n’Ubworozi bigakorwa kinyamwuga, bityo bikarushaho kwihutisha urugendo rwo kwihaza mu biribwa.
Yanashimiye abahinzi- borozi bakora ibishoboka kugira ngo abantu babone ibibatunga.
Uwavuze ahagarariye Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi yashimye uburyo u Rwanda ruteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’Ubworozi no kuba imurikabikorwa ritegurwa.
Yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi ari urufunguzo mu kwihaza mu biribwa, ku mirimokuko ari urwego rutanga akazi.
Yagize ati: “Dufasha imishinga mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no mu ruihererekane nyongeragaciro.Ubuhinzi bw’umwuga buhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bigafasha no kwihaza mu biribwa.”
Undi mufatanyabikorwa wavuze ahagarariye u Bubiligi, yavuze ko batazahwema gutera inkunga imishinga yo mu buhinzi n’ubworozi kuko ibyamuritswe bifite ireme.
Yagize ati: “Muri iri murikabikorwa hamuritswe ibintu bifatika, ni yo mpamvu tuzakomeza gushyigikira u Rwanda ngo ubuhinzi bukomeze gutera imbere, bube umuyoboro w’imibereho myiza n’iterambere.”
Umwe mu baje kumurika imboga n’imbuto ahinga mu Karere ka Bugesera, Mutimanama Olive avuga ko imurikabikorwa ryamufashije kunoza ubuhinzi, akaba yarashoboye kuzamura imibereho ye.
Yagize ati: “Imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi ryanyunguye ubumenyi ndushaho gukora ubuhinzi buteye imbere, hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo ubu mpinga ibihembwe byose kuko nuhira. Byampinduriye ubuzima kuko mbasha gutunga umuryango, nishyura ubwisungane mu kwivuza, ntanga EjoHeza n’ibindi.
Abaje kumurika ubu bagera kuri 479, harimo abaturutse muri Nigeria, Senegal, mu Buhinde, Hongrie, u Buyapani, Sudani y’Epfo n’ibindi.
Ni imurikabikorwa rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubuhinzi budahungabanywa n’ibihe, umutekano w’ibiribwa ku buryo burambye’.


