U Rwanda rukenera miliyari 4.479 Frw buri mwaka yo kuzahura ubukungu  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Raporo nshya ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), yagaragaje ko buri mwaka u Rwanda rukenera nibura miliyari 3,4 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari 4.479 z’amafaranga y’u Rwanda, zo kwifashisha mu gukora amavugurura akenewe mu iterambere ry’ubukungu.

Ni raporo igaruka ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye yatangajwe tariki ya 31 Nyakanga 2024, ifite umutwe ugira uti: “Kuyobora Iterambere ry’u Rwanda: Amavugurura y’Imiterere Mpuzamahanga y’Urwego rw’Imari.”

Igaruka ku bunararibonye bwa buri gihugu isesengura ingengo y’imari ikenewe mu kugera ku mavugurura akenewe ngo bibashe kugera ku ntego z’iterambere rirambye no kuvugurura imiterere y’urwego mpuzamahanga rw’imari mu gufasha ibihugu by’Afurika kurushaho guteza imbere ubukungu bwabyo.  

Amavugurura mu by’ubukungu aba agamije kurushsho kunoza imiterere y’ubukungu, bukava ku gutanga umusaruro muke wa gakondo, bukagera ku bikorwa bitanga umusaruro mwinshi.

Abashakashatsi mu rwego rw’ubukungu bagaragaza ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1990 kugera mu 2022, ryerekana ko amavugurura y’ubukungu akiri ku rwego rwo hasi, aho urwego rw’imirimo rwavuye ku buhinzi buciriritse rukagera ku nzego za serivisi na zo zitanga umusaruro ugerereje.

Ibyo ngo byagize ingaruka ku musaruro rusange w’ubukungu bw’Igihugu. Impinduka zabaye mu myaka yashize zigaragaza ko hagiye haba impinduka mu bwiyongere bw’umusaruro w’ubuhinzi, urwego rwa serivisi n’inganda.

Mu gihe hari imbaraga zishimirwa zashyizwe mu kubaka inzego zishyigikira ubukungu ndetse na Politiki zinyuranye zikagenda zivugururwa, raporo ya AfDB yashimangiye ko gushora imari mu iterambere ry’abaturage, gukora ubushakashatsi, guhanga udushya, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya ikiguzi cy’ibikorwa remezo, ari ingenzi mu kwimakaza iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Iyo raporo yagize iti: “Iterambere ry’ikoranabuhanga rishobora kuyobora amavugurura y’inzego z’ubukungu, binyuze mu kurushaho kunoza uburyo bwifashisha mu kubona umusaruro, kongera ibikorwa by’ubucuruzi byifashisha ikoranabuhanga, ubwikorezi ndetse no kugera ku makuru.”

Mama Keita, Umuyobozi w’Ishami ry’Afurika y’Iburasirazuba rya Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika (UNECA), yavuze ko mu gihe u Rwanda rukeneye kuva ku kubaka ubukungu bushingiye ku bakozi b’imbaraga rukagera ku bushingiye ku bumenyi, kuvugurura imiterere y’ubukungu bw’Isi na byo ngo ni ingirakamaro cyane ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo bigere ku mari ihagije ibifasha gukora amavugurura akenewe.

Ayo mavugurura yo ku rwego mpuzamahanga yafasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugera ku bushobozi bukenewe, kubona inkunga zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gukurura ishoramari ry’abikorera, no kubaka ubushobozi bw’amasoko y’imari mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Stella Rusine Nteziryayo, yavuze ko hagikenewe imbaraga mu guhindura imyumvire ko Afurika ari umugabane w’ibibazo udashobora kungura abashoramari.

Ati: “Rimwe na rimwe tubigiramo uruhare iyo tudatanze amakuru ahagije ku birebana na Politiki zacu kandi tukabigaragaza mu buryo busobanutse, ari na byo bishobora guha abanyemari icyizere cyo gushora imari mu bihugu byacu.”

Nteziryayo yashimangiye ko u Rwanda rukomeje guharanira gukora amavugurura ya Politiki zinyuranye binyuze mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinoma y’Imayaka 7 yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Ati: “Ibyo twaba twaragezeho byose muri NST1, tuzi neza ko hakiri abantu benshi binjira ku isoko ryacu bityo dukwiye kwibanda ku buryo bisanga mu isoko ry’umurimo.”

Kugeza uyu munsi, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ruracyari ku isonga mu gushyigikira ubukungu bw’Igihugu nubwo umusaruro wabwo wagabanyutse mu myaka ibiri ishize kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Nteziryayo yemeza ko hagikenewe kongera ubukangurambaga bugamije gushishikariza abashoramari benshi binjira mu buhinzi, bukava kuri gakondo bukagera ku buhinzi bugamije ubucuruzi.

Raporo ya AfDB yerekanye ko hakigaragara icyuho mu buryo ibihugu by’Afurika bigaragaza ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo bihabwa na Banki mpuzamahanga z’iterambere, ibyo bikaba bituma akenshi hari ibibura amahirwe yo kubona inguzanyo n’inkunga bikeneye.

Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda Aïssa Touré, yagize ati: “Hari gahunda AfDB iyoboye igamije kureba uko umutungo w’ibyaremwe muri Afurika ushobora kubyazwa amafaranga kubera ko na yo ni inzira yo kurema amafaranga.”

AfDB ivuga ko kugaragaza ubushobozi bw’ibihugu bwo kwishyura inguzanyo z’imiryango mpuzamahanga n’ibigo by’imari byigenga, ari ingenzi cyane mu kugaragaza uburyo ibihugu nk’u Rwanda byiteguye kuvugurura ubukungu bwabyo.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE