U Rwanda rwanyuzwe n’ubuhuza bw’Angola ku bibazo bya RDC (Amafoto)

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yanyuzwe n’umusaruro w’ibiganiro byorohejwe n’ubuhuza bwa Leta y’Angola ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024.

Ni ibiganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri byahuriyemo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier J. P. Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC Madamu Therèse Kayikwamba Wagner, n’abahuza b’ibihugu byombi, byibanze ku ngingo zirebana n’ikibazo cy’amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. 

Iyo nama ya kabiri yabereye i Luanda yayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola Amb. Tete Antonio, wari uhagarariye Perezida João Lourenço. 

Yasoje impamde zose zemeranyijwe ko hakwiye kubaho guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC guhera ku ya 4 Kanama, bikazakurikiranwa n’itsinda ryihariye ryashyiriweho guhuza ibihugu byombi. 

U Rwanda rwagaragaje ko rugifite ubushake bwo gushyigikira ibikorwa byose bigamije kugera ku mahoro arambye mu Karere, binyuze mu gukemura impamvu shingiro z’amakimbirane. 

Nyuma y’ibyo biganiro byamaze amasaha 12, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagize ati: “Reka nshimire Nyakubahwa Perezida w’Angola João Lourenço ku bw’ubwenge n’impanuro, nshimira Minisitiri Amb. Tete ku bwo kuyobora ibiganiro na Minisitiri Kayikwamba Therèse ku bw’ibiganiro byuje ukuri kandi byabaye mu mutuzo, mu mwuka umwe ugamije kubaka, ndetse no guharanira umusaruro w’intsinzi.”

Muri uyu mwaka wa 2024, ni ubwa kabiri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bahuriye i Luanda biga ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagize ingaruka zikomeye ku mubano w’u Rwanda n’icyo gihugu. 

Iyi nama yabaye ikurikira iya mbere yabaye muri Werurwe uyu mwaka, aho Perezida João Lourenço ari we washyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe nk’umuhuza mu biganiro by’amahoro bya Luanda mu mwaka wa 2022 kugira ngo afashe guhosha umwuka mubi wavutse hagati y’u Rwanda na RDC binyuze mu gushaka igisubizo kirambye. 

Ibibazo by’umutekano muke muri RDC bimaze imyaka irenga 30, kandi byagiye bigira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubusugire bw’u Rwanda butewe n’amateka y’imiyoborere y’ibihugu byombi. 

By’umwihariko, umubano wabyo wagarutsemo agatotsi mu mwaka wa 2022 ubwo umutwe w’inyeahyamba z’Abanyekongo wa M23 wongeraga kubura intwaro nyuma y’imyaka 10 wari umaze waracitse intege. 

Izo nyeshyamba zongeye kubura intwaro bitewe n’uko Leta ya RDC yanze kubahiriza ibyo yari yarijeje abarwanira abambuwe uburenganzira bwo kwitwa Abanyekongo. 

Guverinoma ya RDC, idafite ibihamya na bike bifatika, yahise ishinja u Rwanda kuba ari rwo rurimo kugaba ibitero muri icyo gihugu mu izina rya M23, nyamara u Rwanda rwo rukabihakana rugaragaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma ruvogera ubusugire bw’ikindi gihugu. 

Gusa u Rwanda ntiruhwema kugaragza ko rutewe inkeke no kuba RDC yarahise ikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwiterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize baruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva mu mwaka wa 2000 kuva washingwa, uwo mutwe w’iterabwoba wa FDLR ntiwigeze ugoheka uhirahira ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Mu myaka mike ishize bwo hagiye hasohoka raporo zishinja Guverinoma ya RDC gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba uwo mutwe wagabye ku Rwanda mu bihe bitandukanye. 

Amakimvirane yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yakomeje kuba agatereranzamba ubwo ingabo za FARDC zifatanyaga n’iz’u Burundi, ingabo za SADC, Ihuriro ry’inyeshyamba rya Wazalendo n’Abacancuro b’Abanyaburayi. 

Hashize imyaka myinshi u Rwanda rusaba RDC kwambura intwaro FDLR no gukemura impamvu shingiro z’amakimbirane yabaye urudaca mu Burasirazuba, ariko ubuyobozi bw’icyo gihugu bukabyirengangiza. 

Imwe mu mpamvu shingiro z’ayo makimbirane adashira ni akarengane kamaze igihe kinini gakorerwa bamwe mu Banyekongo bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo bahorwa uko bavutse no kuba bavuga Ikinyarwanda. 

Hashize imyaka ikabakaba 30 abo Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi babarirwa mu bihumbi amagana barahungiye mu bihugu byo mu Karere n’ahandi ku Isi, aho u Rwanda rwonyine rucumbikiye abarenga 100.000.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE