U Rwanda ruzungukira mu mushinga wa COMESA wa miliyari 79 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) birimo kwiga uburyo bwo konoza amategeko n’amabwiriza no kuyahuza mu rwego gufasha abaturage b’Akarere kubona amashanyarazi mu buryo bworoshye.

Ni gahunda ya miliyoni zisaga 60 z’amadolari y’amerika wa COMESA na Banki y’Isi (asaga miliyari 79 z’amafaranga y’u Rwanda) azakoresha mu kubaka ibikorwa remezo no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi muri ibyo bihugu birimo n’u Rwanda.

Mu mishinga ibiri ya miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika yo gukwirakiza amashanyarazi mu COMESA, harimo uwo kubaka ibikorwa remezo byayo mu Karere uzatwara miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika wiswe ((RIFF) n’undi wa miliyoni 50 azafasha mu mu kuyakwirakwiza mu bihugu byo muri uwo muryango wiswe (ASCENT MPA).

Byagarutsweho mu Nama y’Iminsi ibiri y’Ihuriro ry’ibigo bishinzwe ingufu z’amashanyarazi muri COMESA (RAERESA), aho bateraniye i Kigali baganira ku buryo bwo kunoza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’ingufu z’amashanyarazi mu bihugu bigize uwo muryango.

DR Mohamedain Seif Elnasr, Umuyobozi Mukuru wa RAERESA yavuze ko iyo nama yitezweho gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye uru rwego rw’ingufu.

Yagize ati: “Duhuriye hamwe tugamije guteza imbere uru rwego rw’amashanyarazi muri COMESA, hari ikibazo tugomba gukemura kijyanye no guhuza amategeko agenga imikoreshereze y’amashanyarazi mu Karere.”

Yavuze ko guhuza amategeko yorohereza ubucuruzi bw’amashanyarazi mu bihugu bigize COMESA, bizatuma bakorera mu mucyo kandi ayo amashanyarazi akitabwaho uko bikwiye.

COMESA itangaza 25% by’amashanyarazi akoreshwa mu bihugu biyigize aturuka ku y’ingufu zisubira harimo ava ku miyoboro y’amashanyarazi migari n’imito akomoka ku mazi no ku zuba. 

Ni mu gihe amashanyarazi asanzwe muri COMESA akoreshwa ku kigero cya 75%.

Dr Mohamedain Seif Elnasr, Umuyobozi Mukuru wa RAERESA yavuze ko barimo kuganira kugira ngo ibiciro bihanitse by’amashanyarazi mu bihugu bimwe na bimwe bigabanyuke, ndetse no korohereza inzira zamashanyarazi yambukiranya ibihugu ajya mu bindi bigize COMESA.

Uwo muyobozi yavuze ko muri ibi bihugu hashyizwe imbere gukoresha amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba kugira ngo abaturaga bayabone abahendukiye.

Ati: “COMESA ifite intego yo kugabanya inzitizi zose zibangamira ikoreshwa z’ingufu zisubira, binyuze mu kunoza politiki ibigenga n’amategeko arengera ibidukikije, ndetse n’ibihugu bigafatanya mu guhuza amategeko.

Ibi bizafasha mu kwagura isoko rusange ry’ingufu zisubira mu rwego rw’ikoranabuhanga.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Gumyusenge Florien Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe ingufu, amazi, isuku n’Isukura, mu Kigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego zimwe zifitiye Igihugu Akamaro (RURA), avuga ko guhuza amategeko kw’ibihugu bya COMESA bizafasha u Rwanda nk’igihugu kibarizwa muri uwo Muryango.

Ati: “Iyo urubeye mu rwego rw’ingufu uyu munsi, nta gihugu gishobora kwihaza cyonyine, bisaba ko ukorana n’abandi. RURA n’abandi bashinzwe gushyiraho amategeko mu bihugu byacu tuba dushyiraho amabwiriza abigenga. 

Gukora ubucuruzi biragorana, bisaba ko dukora ubucuruzi tugahuza amabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo niba igihugu nka Tanzania gifite amashanyarazi menshi kidashobora gukoresha, mbe nagurayo ayo nakoresha.”

Yavuze ko mu gihe aya mabwiriza azaba yashyizweho bizafasha u Rwanda mu kubona amashanyarazi ahendutse.

Ati: “Ni ukurushako kunoza ya mabwiriza, no gukuraho kuba ntashobora kubona amashanyarazi mu gihugu twegeranye nkayakura mu cya kure, bitewe n’aho ahendutse ari.”

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ifatanyije na COMESA, bateye inkunga ya miliyoni n’igice y’amadolari y’Amerika yo gushyigikira uwo  umushinga wa COMESA, kugira ngo abaturage batuye ibihugu 13 bigize uwo muryango, babone amashanyarazi bitabagoye bityo bihute mu iterambere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE