EXPO 2024 irimo kwitabirwa n’abasaga 3000 ku munsi- PSF

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

I Gikondo ahakomeje kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2024 (EXPO 2024), abantu bakomeje kwitabira ari benshi, aho Urwego rw’Abikorera (PSF) ruvuga ko ku munsi ryitabirwa n’abasaga ibihumbi bitatu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Abikorera (PSF) Walter Hunde, yabwiye itangazamakuru ko iyo Expo ibaye ku nshuro ya 27, ugereranyije na EXPO iheruka ya 26, iy’ubu yitabiriwe cyane.

Yagize ati: “Twabonye ibigo by’Abanyarwanda bamurika 329, tugira n’ibigo by’Abanyamahanga babumurika ibyo bakora 119.”

PSF yavuze ko muri rusange ibibanza byo kumurikiraho, byagurishijwe muri EXPO 2024, byose hamwe bingana 795.

Hunde ati: “Hari uwafashe imyanya irenze umwe ni yo mpamvu umubare w’ibibanza (stand) bimurikirwamo biruta abaje kumurika”.

Umuvugizi wa PSF, yangeyeho ati: “Mu myaka yashize mu minsi ya Mbere ya EXPO n’iya kabiri, twakiraga abantu bari hagati ya 1000 na 1500. Ariko ubu ku munsi wa Mbere n’uwa Kabiri twakiraga abantu basaga 3000 ku munsi.”


Yongeyeho ati: “Iyo ubonye abitabira bangana batyo, ukababona ari mu minsi y’imibyizi, bivuze ko no munsi y’impera z’icyumweru (Week end) no mu yindi minsi y’imibyizi ikurikiraho abantu bazaba benshi.”

Ni imurikagurisha rigaragaramo ko muri uyu mwaka hashyizwe imbaraga mu bijyanye no kunoza ibikorerwa mu Rwanda.

Abamurika bagaragaza ko muri iryo murikagurisha harimo udushya dutandukanye.

Eugène Mfizi umaze igihe amurika ibyo akora muri EXPO, ati: “Umwihariko nabonye nuko n’ubundi, guhera Expo ifungurwa abantu batangiye kuza ari bake, ariko guhera ejo, abantu batangiye kuza ari benshi, ni wo mwihariko wa mbere udasanzwe.”

Yavuze ko kandi Abanyarwanda bamurika bazanye ibyo bamurika byinshi ku buryo imyanya y’aho kumurika yahise ishira.

Mfizi avuga ko Expo yabagiriye akamaro kuko mbere yishyurirwaga, ikibanza cyo kumurikiramo, n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), none kuri iyi nshuro ariyishyurira.

Kwinjira muri EXPO bisaba gutanga amafaranga 500 ku bana, abakuru bakishyura 100 y’u Rwanda, binyuze mu ikoranabuhanga aho ukoresha telefone, ugakanda 182*3*3# ugakurikiza amabwiriza.

Ku minsi y’imibyizi (iminsi y’akazi), EXPO itangira mu gitondo igafunga saa yine z’ijoro, umuntu wanyuma agasokamo bitarenze isaha ya saa tanu.

Mu minsi y’impera z’icyumweru (Week End) ho gufunga ni saa tanu z’ijoro, umuntu wanyuma akaba asabwa kuba yasohotsemo bitarenze saa sita.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE