Hagarutswe ku Bumwe bw’Abanyarwanda mu bihe by’amatora

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Intwararumuri Mukantaganzwa Domitilla yagaragaje uko Unity Club yabonye Ubumwe bw’Abanyarwanda mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite u Rwanda ruvuyemo.

Yabigarutseho mu kiganiro ngarukakwezi kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ gitambuka kuri RBA.

Ni ikiganiro cyatambutse ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024 aho cyagarutse ku Ishusho y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe by’amatora ya 2024.

Mukantaganzwa yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasigasiwe.

Yagize ati: “Twabonaga Abanyarwanda bava kumva manifesito wenda y’Umuryango FPR Inkotanyi, Green Party ku ruhande yaba ihari nabwo bakajyayo nta kurwana, nta gutukana ahubwo baseka, Umukandida wigenga nabwo yaza bakajya kumutega amatwi.”

Yavuze ko Abanyamuryango ba Unity Club bagiye bitabira ibikorwa birebana n’amatora kuva mu bihe byo kwamamaza kugeza ku munsi w’amatora bitewe n’imyemerere ya Politiki yabo n’aho ibaganisha.

Ku bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe by’amatora yagize ati: “Ubumwe bw’Abanyarwanda uko twabubonye bwarasigasiwe, navuga ko bwabaye umusingi w’ibyo twabonye.

Abanyarwanda mu byukuri muri ibi bihe by’amatora bagaragaje ko bafite uburere mboneragihugu buri hejuru.

Iyo bavuze ngo amatora ni uguhitamo ujya hose, ushobora kuba ufite imyemerere yawe ariko ntibikubuze no kumva abandi kandi ibyo ntimubipfe.”

Unity Club ivuga ko uru rugendo rw’ubumwe bw’Abanyarwanda batangiye rugeze heza.

Mukama Abbas ahamya ko Abanyarwanda bamaze kumva ko u Rwanda ari urwabo kandi ko Umunyarwanda azi icyo ashaka n’icyamugirira akamaro.

Yakomoje ku ndirimbo ‘Azabatsinda’ yaririmbwe na Musengamana Beatha wo mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yayiririmbye nk’umuntu usanzwe utari umunyapolitiki.  

Yagize ati: “Uribaza kuba yaricaye iwe, agatekereza iyo ndirimbo akaza akayihanga […] yaradutunguye twese yari indirimbo ikunzwe. We se hari umuntu wayimupakiyemo? Bigaragaza ko Abanyarwanda aho bageze bumva ko u Rwanda ari urwabo.”

Kayumba Uwera Alice, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), avuga ko ubwitabire bw’urubyiruko mu gihe cyo kwiyamamaza byerekanye icyizere cy’ejo hazaza.

Yavuze ko ari ubwa Mbere mu Rwanda hatoye urubyiruko rugera kuri miliyoni Ebyiri, aho abantu Babiri kuri Batanu batoraga ari urubyiruko.

Akomeza agira ati: “Tumenyereye ko bivugwa ko urubyiruko ntirwitabira gahunda za Leta, ntibitabira umuganda ariko aya matora mbona yarerekanye ikinyuranyo, yerekanye ko urubyiruko ruhari kubera igihugu n’inyungu zacyo.”

Yavuze ko ahandi ku mbuga nkoranyambaga usanga zikoreshwa nabi mu bisenya ibihugu byabo ariko ngo mu Rwanda zarifashishijwe cyane mu bihe byo kwamamaza kandi zikoreshwa iby’umumaro.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE