Urubyiruko 50 rwaganirijwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yaganiriye n’urubyiruko 50 rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga aho ruri muri gahunda yo gusura u Rwanda yiswe ‘Rwanda Youth Tour’.

Ubutumwa bwa FPR-Inkotanyi buri ku rubuga rwa X bugaragaza ko iyi gahunda igamije kwigisha urubyiruko bityo rukamenya igihugu cyabo.

Bugira buti: “Gahunda yo gusura u Rwanda yiswe ‘Rwanda Youth Tour’ igamije kwigisha uburere mboneragihugu, abayitabira bakarushaho kumenya igihugu cyabo.”

Ibiganiro kandi byitabiriwe na Uwimbabazi Sandrine Maziyateke, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Diaspora y’Abanyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Itsinda ry’urubyiruko 50 riri mu Rwanda ryaturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, Australie, Canada, Uganda, Côte d’Ivoire, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Bwongereza.

Iri tsinda riherutse gusura icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ndetse runasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE