Ndi ingabo ya Kagame sintera icyugazi – Sentore

Umuhanzi Jules Sentore uzwi mu ndirimbo z’injyana ya gakondo yataramiye Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.
Ni igitaramo kitabiriwe n’Abanyamuryango batandukanye kugeza ku rwego rw’Umuryango ku Karere ka Kicukiro, aho bishimiraga intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda batuye mu mahanga no ku itariki 15 Nyakanga ku batuye mu Rwanda.
Sentore yatangiye kuririmba Saa Tatu z’ijoro kugeza igitaramo gicutse mu masaha ya Saa Yine z’ijoro. Yafashijwe n’itsinda rye rigari ryacuranze rikoresheje Gitari ndetse na Piano.
Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga ni ko zanyuzagamo zikamufasha kuririmba cyane ko zari zizihiwe n’igitaramo cyo kubyina intsinzi.
Akigera ku rubyiniro yagaragaje ko ari intore ikomoka kwa Sentore Athanase uzwi cyane mu itorero ry’i bwami.
Yongeyeho kandi ko ari intore y’Umuryango FPR-Inkotanyi. Yakomeje agira ati: “Ndi ingabo ya Kagame sintera icyugazi.”
Zimwe mu ndirimbo yaririmbye harimo; ‘Mama Shenge’ ya Masamba Intore, Karame uwangabiye ya Muyango, Thank you Kagame ya Kitoko ndetse n’izindi ndirimbo ze zafashije kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame.
Umuhanzi Jules Sentore yamenyekanye mu ndirimbo; Warakoze, Diarabi, Agafoto, Sine ya mwiza, Umpe akanya, Urabaruta bose, Udatsikira, Dimba hasi, Ni rwogere n’izindi.





