Jeannette Kagame yakiriye ba Nyampinga 7, n’abandi bitabiriye Miss Rwanda (Amafoto)

  • Imvaho Nshya
  • Mata 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku wa Kane taliki ya 28 Mata 2022, Madamu Jeannette Kagame, yagiranye ibihe byiza na ba Nyampinga barindwi, ibisonga byabo ndetse n’abandi bakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’abagore byari bigamije gufasha uru rubyiruko rw’abakobwa kurushaho gutegura ahazaza baba abakobwa b’intangarugero, bifitiye icyizere kandi bitegura kuzaba ingirakamaro mu gihe kizaza.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abo bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye ko imyaka bagezemo nk’urubyiruko ikomeye cyane kuko ibasaba gufata amahitamo akwiye kandi abafasha kurushaho kwiyubakira icyizere cy’ejo hazaza.

Yagize ati: “Nshuti mwahatanye muri Miss Rwanda, tuzi neza ko ibi ari ibihe bitoroshye kuri mwe. Mu mwuka wa kibyeyi n’ubuvandimwe, tugomba guhora dushimangira ko ibyemezo bizima by’uyu munsi n’ejo hazaza ari ibizatwongera imbaraga.

Muzabohorwe n’itsinzi z’ibyo twizera ko mushoboye kugeraho, no mu bihe muhura n’ibibazo. Tubifurije umutekano no kwiyemeza kutajegajega muri ibi bihe bitoroshye mugerageza kwambuka.”

Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’abagore barimo Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi bakora mu nzego zitandukanye, bose bagaragariza aba bakobwa ko kwigirira icyizere no guharanira kugera ku nzozi bishoboka.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
NYIRISHEMA CHRISTOPHE says:
Mata 29, 2022 at 10:12 am

ni byiza kabsa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE