Nyuma y’intsinzi ya Perezida Kagame biyemeje gushyira mu bikorwa gahunda z’Umuryango (Amafoto)

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, Intore z’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, zahuriye mu gitaramo cyo kwishimira Intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame wegukanye amajwi 99.18% mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ni igitaramo basusurukijwemo n’Itorero Garuka Urebe ryo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Umuhanzi Jules Sentore.
Ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga bwavuze ko Abanyamuryango biteguye gukomeza gukora gahunda z’Umuryango no kuzishyigikira.
Tumukunde Monica, Chairperson wa FPR-Inkotanyi, mu Murenge wa Nyarugunga, yemeje ko bateguye igitaramo cyo kwishimira intsinzi y’Umukandida wabo bigizwemo uruhare n’abanyamuryango ubwabo kandi ko bizakomeza gushyigikira Perezida Kagame mu guteza u Rwanda imbere.
Yagize ati: “Nyuma yo kwizihiza intsinzi abanyamuryango bariteguye, barambaye, bambariye gutsinda biteguye gukomeza gushyira gahunda za Leta mu bikorwa ndetse n’iz’Umuryango muri rusange.”
Yavuze ko bishimira ko bitwaye neza mu bikorwa byo kwamamaza umukandi wabo kandi babigendamo neza kugeza no ku munsi w’itora aho batoye 100%.
Katwesigye Fred yabwiye Imvaho Nshya ko bishimiye intsinzi ya Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Kuri we ngo kumutora ntibihagije ahubwo ngo bazakomeza kumushyigikira kugira ngo ibyo yemereye Abanyarwanda mu myaka Itanu iri imbere, ashobore kubigeraho.
Mugunga Williams, Vice Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko Nyarugunga ifite intore zisobanutse.
Yashimye ko Abanyamuryango bo mu Murenge wa Nyarugunga babaye aba Mbere mu gutegura igitaramo gitegura amatora bityo akaba ari nayo yateguye kubyina intsinzi ku ikubitiro mu Karere ka Kicukiro.
Yagize ati: “Iriya ntsinzi ni iyacu kuko twaramutoye kandi twasabwaga kumushyigikira.”
Mugunga yasabye Abanyamuryango kwishima, kunezerwa no kwishimira intsinzi ariko abibutsa ko mu myaka 5 iri imbere basabwa gukora cyane kandi bagashyigikira Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Harerimana Aphrodis, Umukada wa FPR-Inkotanyi, yashimye Imana yaremeye Abanyarwanda umuyobozi mwiza kandi ufite icyerekezo.
Yagize ati: “Twaratoye kandi dutora neza. Gutora Chairman wacu ni ukubanisha abanyarwanda.”
Murumunawabo Cécile, Umukada w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ahamya ko intsinzi yaturutse ku banyarwanda bose.
















































