APR WVC na Police VC zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo Kwibohora30

Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-1 (25-22,25-23,25-23,25-23) naho APR WVC itsinda Ruhango WVC amaseti 3-0 (25-13, 25-20, 25-13) amakipe yombi abona itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30 mu mukino wa Volleyball.
Iyo mikino yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2024 muri Petit Stade ivuguruye.
Iyo nyubako yatangiye kuvugururwa mu 2022, hagamijwe kuyishyira ku rwego Mpuzamahanga ku buryo yajya yakira imikino yose y’intoki ikinirwa mu nzu.
Mu bagore, ikipe ya APR VC yaje kubona itike yo gukina umukino wa nyuma biyoroheye dore ko yatsinze Ruhango VC yarangirije ku mwanya wa kane muri Shampiyona ishize, ku maseti 3-0 (25-13, 25-20,25-13).
APR yatangiye umukino isa n’ihuzagurika, Police VC yayitsinze amanota 3 ya mbere ariko nayo ihita itsinda abiri, amakipe yakomeje kugendana akubana ariko Police VC iri imbere.
APR yaje kuyifata ubwo bari bageze ku inota rya 14, gusa Police VC yahise ishyiramo ikinyuranyo aho yahise itsinda andi manota 3 APR itaratsinda.
Ibifashijwemo n’abarimo kapiteni wa yo Kanamugire Prince baje gukuramo aya manota ariko n’ubundi Police ikomeza kuyijya imbere. Police VC yaje gutsinda iseti ya mbere ku manota 25-23.
Kimwe n’iseti ya mbere, Police yayoboye iseti ya 2 aho yagize amanota 15 APR ifite 11, ibifashijwe n’abakinnyi ba yo nka Niyodushima Samuel na Rwahama, APR yakuyemo iki kinyuranyo aho bagejeje amanota 17-17, APR yahise inajya imbere na yo iyobora umukino kugeza itwaye iseti ku manota 25-23.
Mu iseti ya Gatatu Police VC yagarukanye imbaraga maze yegukana iyi seti, Police VC 25-22, ihita igira amaseti 2-1. Police VC yaje no gutsinda iseti ya 4 amanota 25-23.
Imikino ibiri isigaye ikaza gukinwa kuri uyu wa Gatandatu aho ikipe ya Police VC iza guhura na Rwanda Revenue Authority mu bagore, mu gihe Kepler yisobanura na REG VC zishakamo izahura na Police VC ku mukino wa nyuma
Irushanwa riheruka ryegukanywe na APR VC mu bagabo ndetse na Police WVC mu bagore.


