Iburasirazuba: Aborozi bafashe ingamba zo guhaza uruganda rw’amata rwuzuye i Nyagatare

Aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bishimira uruganda ruzajya rutunganya umukamo w’amata rukayakoramo amata y’ifu rwubatswe mu Karere ka Nyagatare, aho ngo bashishikajwe no kunoza ubworozi bwabo hagamijwe kongera umukamo no guhaza urwo ruganda.
Nyuma yuko uru ruganda rufunguwe ku mugaragaro muri iki cyumweru bamwe mu borozi b’inka baganiriye n’Imvaho Nshya mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa remezo kije kubafasha kubyaza umusaruro umwuga wabo bakora w’ubworozi bw’inka.
Bavuga ko hari byinshi byagiye bikorwa byatumye abakora ubworozi bataburebera gusa mu gukama amata yo kunywa ahubwo bukaba ububateza imbere bubahesha amafaranga.
Kuri ubu rero kuba hubatswe uruganda nk’uru, ngo basigaranye umukoro wo gushaka uko rutazabura amata ahagije yo gutunganya, aho bazakomeza kuvugurura ubworozi kugira ngo na bo bazamure ingano y’amafaranga binjiza.
Mutsinzi Abul wororera mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, agira ati: “Inaha twari twarabaswe n’umuco wo korora inka nyinshi ngo nibwo abantu bakwemera. Nyamara kuri ubu umuntu arorora inka eshatu akabona umukamo uhagije uguha amafaranga ukaba umukire. Tugiye kurushaho kwita ku bworozi bwacu twongera umukamo kuko hari igihe twagiraga amata menshi amakusanyirizo ntabashe kuyakira.Kuba rero ruriya ruganda rwarubatswe bivuze ko nta rwitwazo rwo kubura aho tugurushiriza umukamo wacu.”
Butera Julias wororera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare hafi y’ahubatswe uruganda rw’amata y’ifu, avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu bworozi ubu batangiye gushyiraho ingamba zituma bongera umukamo kuko ubu bafite isoko.
Ati: “Turashyira imbaraga mu kunoza ubworozi bwacu turubonera umukamo rukeneye ariko kandi ni nako natwe aborozi tuzaba tubyungukiramo.”
Rutagarama Appolo ni umwe mu borozi bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo ubona umukamo mwinshi, aha inama bagenzi be yo kutagira urwitwazo bagakora ibyo basabwa, bakanashyira mu bikorwa gahunda za Leta zijyanye n’ubworozi.
Ati: “Njye nkama litiro 200 ku munsi. Norora mbikunze nkandi nkorora inka nke zifite icyo zimariye. Kugera kuri ibyo bisaba kwemera ugahinduka vuba no kumvira gahunda za Leta. Natangiye ubwo twari tuvuye muri Kenya tugahabwa inka za kijyambere, nyamara abenshi bahise babivamo bakomeza ubworozi bwa gakondo.”
Kayitare Godfrey umuyobozi w’Ihuriri ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare yabwiye Imvaho Nshya ko bashimira Perezida wa Republika wabasezeranyije uru ruganda kandi bakaruhabwa ndetse n’igiciro cy’amata kikongerwa, aho ngo kuri ubu nta rundi rwitwazo uretse gukora ibishoboka bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe.
Ati “Ubu turi mu byishimo kandi ubworozi aho bugeze burakorwa kinyamwuga ku buryo tubikora nk’akazi.Tuganira n’aborozi n’abayobozi b’andi mahuriro muri iyi Ntara yacu aho tujya inama no guhugurana ku buryo ubworozi bugomba gukiza ababukora.”
Kuba hari abagaragaza ko bororera mu gice kivamo izuba, ngo ibi ntibikwiye kuba urwitwazo kuko u Rwanda rufite ikirere kigira imvura igihe kirekire.
Aha aborozi bagirwa inama yo kubika amazi nkuko mu bihugu bitagira imvura nyinshi bibikora kadni hari n’uburyo bwo guhunika ubwatsi.
