UAE: Amb. Mirenge yeretse Isi uko ubudaheranwa bw’u Rwanda bwaruteje imbere

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Mirenge John, yagaragaje uko u Rwanda rwiteje imbere kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, aho Umusaruro Mbube w’Ubukungu bw’Igihugu (GDP) wavuye ku madolari y’Amerika miliyoni 750 mu 1994, ukagera kuri miliyari 14 z’amadolari mu 2023.
Yabigarutseho tariki ya 25 Nyakanga 2024, ubwo abayobozi batandukanye muri UAE, bifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa Abu Dhi, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Mu 2023, GDP y’u Rwanda yabarirwa ku miliyari 16, 355 y’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
NISR yagaragaje ko urwego rw’imitangire ya servisi rwagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rwa 44%, ubuhinzi bugira 27%, inganda zigira 22% mu gihe imisoro yagize uruhare rwa 7%.
Muri uyu mwaka wa 2024, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kuzamukaho 8,2%.
UAE ni umwe mu bafatanyabikorwa bibanze b’u Rwanda aho na yo yagize uruhare rukomeye mu kuzamura Umusaruro Mbube w’Ubukungu bw’u Rwanda.
Mu ijambo rye Ambasaderi Mirenge yagarutse ku rugendo rw’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, icyizere n’iterambere mu myaka 30 ishize aho rwavuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bunze ubumwe, mu gihugu gitekanye kandi kirimo gutera imbere.
Yagaragaje ko mu cyerekezo cy’u Rwanda 2025, hari intego yo gukomeza guteza imbere igihugu, aho hari intego y’uko ruzaba ruri mu bihugu bifite ubukungu bwihagazeho mu 2035, ndetse no kuba mu bihugu byateye imbere mu 2050.
Mirenge yashimangiye ko kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko.
Yagize ati: “Sinashobora gusobanura bihagije uruhare rw’Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko mu kugera kuri iki cyerekezo gikomeye binyuze mu bushake no gukoresha ubumenyi bukenewe, guhanga udushya, n’ikoranabuhanga.”
Yashimangiye ko urugamba rwo Kwibohora k’u Rwanda rwashingiye ku mpamvu iboneye yo kugarura icyubahiro no kubaka igihugu Abanyarwanda bose bibonamo.
Abdulrahman Al Hebsi, Umuyobozi w’ishami ry’ibikorwa by’Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE, na we yari ahagarariye Guverinoma ye, muri ibyo birori byitabiriwe n’abantu barenga 450.
Mirenge yagaragaje akamaro ko kwizihiza ukwibohora, uyu mwaka bihurirana n’imyaka mirongo itatu no kongera gutorwa kwa Perezida Paul Kagame.
Yavuze ko intsinzi ikomeye ya Perezida Kagame yabonye, ari ikimenyetso cy’icyizere abaturage b’u Rwanda bafite ubuyobozi bwe ndetse n’icyerekezo gisobanutse ku gihugu.
Perezida Kagame ashimirwa cyane kuba yarayoboye abagabo n’abagore, abasore n’inkumi ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubohora Igihugu kikaba gikomeje urugamba rwo kwiyubaka.
Yagize ati: “U Rwanda rwavuye mu rupfu, kurimbuka no mu mwijima, none mu myaka 30, rwashoboye kwikura muri ayo mahano rukaba rumaze kwiteza imbere. Bamwe muri mwe murabizi mu 1994, u Rwanda rwasaga n’urwazimye. Mu myaka 30 ishize rwamaze kubaka ubumwe, umutekano ndetse n’iterambere kikaba ari iguhugu kigendwa kandi gifite iterambere”.
Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi cy’amahoro n’umutekano haba mu gihugu imbere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, aho rwitabira ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi no kubungabunga uburenganzira bwa muntu.


