Perezida Kagame yahuye na Gianni Infantino uyobora FIFA

Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro imikino Olempike yahuye na perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino mu biro bye bishya biri i Pariskuri uyu wa Gatanu.
Baganiriye ku buryo bwo gukomeza kwagura ubutwererane n’amahirwe mashya yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi risanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere rya Siporo mu Rwanda.
Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward 1, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryari ryageneye FERWAFA miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika yo gushyigikira umushinga wa hoteli.
Miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika ni yo FIFA yemereye FERWAFA kugira ngo yubake iyo hoteli andi atangwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc.
Uyu mushinga uzubakwamo hoteli y’ibyumba 88, yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, kugeza ubu yararangiye nubwo itaratangira gukoreshwa ku mugaragaro.
Muri Gashyantare 2021 ni bwo ryafunguye icyicaro cyaryo mu Rwanda, mu kwihutisha imishinga y’iterambere muri siporo y’umupira w’amaguru mu Karere n’Afurika muri rusange.
Iki cyicaro giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya I&M Bank, cyatumye u Rwanda ruba igihugu cya gatatu gishyizwemo nyuma y’i Dakar muri Sénégal n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Infantino aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2023 aho yari yitabiriye inama y’Inteko rusange ya FIFA.

