Abadepite bakwiye kuzajyana n’umuvuduko igihugu gifite – Mukabarisa

Mukabarise Donatille, wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yavuze ko abadepite bakwiye kuzajyana n’umuvuduko igihugu gifite, waba uw’Akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’uw’Isi muri rusange kugira ngo u Rwanda ruzakomeze kwesa imihigo y’Ikinyagihumbi.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yasobanuye ko ibyo Intumwa za Rubanda zikora, zibikorera Abanyarwanda n’u Rwanda.
Yagize ati: “Bose bafite aho bahera birebana n’igihugu cyacu muri rusange kuko ibyo dukora byose tuba dukorera Abanyarwanda, tubikorera igihugu.
Ibyo twakoze twishimira, bafite byinshi bazaheraho kandi noneho bazagenda banoza kurushaho.”
Akomeza agira ati: “Uko tugenda dutera imbere, ni nako tugenda twita ku byo Abanyarwanda bakeneye, tukita noneho no kureba mbese igihugu cyacu kigeze he, ntabwo turi akarwa, kigeze hehe mu rwego rw’Akarere duherereyemo, ku rwego rw’Afurika, ku rwego rw’Isi.
Ibyo rero ni ibintu bigenda bitera imbere bikurikije n’ibyo Abanyarwanda bagenda bakenera bitewe nuko Isi igenda itera imbere.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, iherutse gushimangira ko Umuryango FPR Inkotanyi wari ushyigikiwe n’ishyaka PDC, PPC, PSR, PPC na UDPR, wagize imyanya 37 mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu ryagize imyanya Itanu mu mutwe w’abadepite.
PSD iharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ryagize imyanya Itanu mu mutwe w’abadepite.
DGPR-Green Party iharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Ishyaka ntangarugero muri demokarasi, PDI, PS Imberakuri, ishyaka ry’imberakuri riharanira imibereho myiza, yose yagiye agira imyanya Ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ugizwe n’abantu 80 barimo 53 batowe muri rusange, 24 bo mu cyiciro cy’abagore, babiri bo mu cyiciro cy’urubyiruko n’umwe wo mu cyiciro cy’abafite ubumuga.
Muri manda ya 2024-2029 umubare w’abagore uri kuri 63,75% mu gihe abagabo ari 36,25%.
Muri rusange, mu bakandida depite baherutse gutorerwa manda ya 2024-2029, abagore ni 51 mu gihe abagabo ari 29.