Rubavu: Urukuta rwubatswe kuri Sebeya rwarinze abaturage kurara bashikagurika

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu ahubatswe urukuta runini rutangira umugezi wa Sebeya bafite icyizere cy’ubuzima bwabo n’ubw’imitungo yabo cyane ko batakirara bashikagurika.
Umugezi wa Sebeya wahekuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Mirenge itandukanye iwegereye ubwo wuzuraga, bamwe babuze ubuzima, imirima, amatungo n’ibindi bitwarwa nawo.
Ibyo bibaye, Leta y’u Rwanda yabaye hafi abagizweho ingaruka ndetse n’umugezi urabungabungwa ari nabyo abaturage bishimira kugeza ubu, kuko wubatsweho urukuta rutangira amazi, bakaba batakirara bashikagurika.
Umuturage wo mu Kagari ka Mahoko, Umudugudu wa Shusho mu Murenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu witwa Zayirwa Edison.
Yagize ati: “Sebeya yakunze kujya iza inshuro nyinshi ikajya yuzura noneho igatemba mu giturage, abantu bakava mu byabo, inzu zigasenyuka, abantu bagakomereka abandi bakabura ubuzima bwabo.
Hanyuma Leta iza kureba uko yawukora kugira ngo ntukomeze gusenya ibikorwa remezo byamaze kugerwaho, haza gukorwa uyu mushinga wo kubaka ibi bikuta bikomeye bihangana n’umuvumba wayo”.
Yakomeje agira ati: “Iyo amazi ya Sebeya yazaga ari menshi, yaruzuraga none aho iki gikuta cyubakiwe kirayakumira bituma adakomeza gusandara mu ngo. Ubu dufite icyizere kuko iki gikuta kibungabunga ndetse kigakomeza kugira imbaraga nk’izo gifite ubungubu, ntabwo umugezi warenga metero zireshya gutya zacyo ngo ujye kudusenyera.”
Edison yakomeje avuga ko icyo bari bakeneye kuri uyu mugezi cyakozwe asaba ko ahubwo habungabungwa mu rwego rwo kugira ngo kitazazengurukwa n’ibigunda.
Mukamulisa Mariam utuye mu Murenge wa Nyundo wasenyewe na Sebeya yahamirije Imvaho Nshya ko aho bimukiye babayeho badafite ubwoba bw’uko imiryango yabo izongera guhungabanywa na Sebeya kubera uburyo hashyizwemo imbaraga mu kuyibungabunga.
Yagize ati: “N’ubwo twari turi muri ziriya nzu, burya twararaga imitima iri mu mutwe mu gihe imvura yabaga iri kugwa. Ni umugezi wuzura mu buryo butunguranye rwose ntabwo wamenya ngo uruzura ryari. Ubu rero turashimira Leta yacu yahise ihubaka urukuta rukomeye. Ubu uko byagenda kose Sebeya yarafunzwe”.
Ibi abihuriraho n’abandi baturage bimuwe na Sebeya, bavuga ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda icyo yatekereje ari cyiza kuko ubu babayeho ubuzima butikanga kugwirwa n’inzu cyane ko urukuta rwubatswe rukomeye mu miterere yarwo.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu begereye Sebeya, basaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gukomeza kuyibungabunga nk’uko bikorwa kugira ngo urukuta rukangirika kandi ari yo ngabo bizeye.

