Uwayezu François Régis yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba SC

Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yemeje ko Uwayezu François Régis wari Vice Chairman wa APR FC nk’Umuyobozi Mushya, CEO asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajua weguye ku mirimo ye.
Ibi byatangajwe n’iyi kipe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 binyuze mu itangazo bashyize ku mbunga nkoranyambaga zayo.
Iryo tangazo Simba SC yashyize hanze rigaragaza ko Uwayezu azatangira inshingano ku wa 1 Kanama 2024.
Uwayezu afite impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.
Anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi.
Muri Kamena 2023 ni bwo Uwayezu Francois Regis Chairman wungirije wa APR FC asimbuye Brig Gen Firmin Bayingana.
Uwayezu François Régis yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuva 2018 kugeza 2021.
Mbere yo kugera muri FERWAFA, yamaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.
Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda.
Iyi kipe yari imaze iminsi mu mwiherero wo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona, izagaruka muri iki gihugu tariki ya 31 Nyakanga 2024 yitegura umukino wa gishuti ifitanye na APR FC kuri “Simba Day” uteganyijwe tariki ya 3 Kanama, ukazakinwa Uwayezu François Régis ari mu nshingano nshya.